Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Immaculée,umuganga uyobora abaganga b’indwara zo mu kanwa

 Immaculée, ayobora abaganga b’indwara zo mu kanwa Immaculée Kamanzi avura indwara zo mu kanwa, akaba anakuriye ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa. Nubwo Immaculée n’abandi baganga bari hamwe mu ishyirahamwe bakiri bake, hari byinshi bamaze kugeraho ndetse bakaba bakomeje gutera imbere.
Immaculée ayobora ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa bagera kuri 27, akaba ari nabo baganga bonyine bize iby’indwara zo mu kanwa bakorera mu Rwanda. Muri abo baganga 12 nibo b’abanyarwanda, abagore bakaba ari 4 gusa.
Ku myaka 20 Immaculée amaze avura indwara zo mu kanwa , niwe mudamu wa mbere mu Rwanda watangiye kuvura indwara zo mu kanwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 dore ko icyo gihe bari abaganga 2 gusa. Kuba nta baganga b’indwara zo mu kanwa bariho icyo gihe ndetse no kuri ubu bakaba bakiri bakeImmaculée avuga ko biterwa no kuba nta shuri ry’indwara zo mu kanwa ryari mu Rwanda i rimaze imyaka ibiri gusa ritangiye. .
Mu byo ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa rimaze kugeraho harimo guha ubushobozi abaganga bo mu bitaro byo mu turere bigishwa ubutabazi bw’ibanze, gukorana n’abaganga b’abagore kuko akenshi indwara yo mu kanwa bita ifumbi igira ingaruka nyinshi ku buzima bw’umwana uri mu nda bikaba byatera kubyara umwana ufite ibiro bike.
Ikindi ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa ryakoze ni ukwita ku bidukikije aho babashije kubona ama mashini ayungurura imyanda iva mu guhoma amenyo yangiza ibidukikije bakajya bayikusanya ikajya kujugunya ahatu habugenewe itavanzwe aho itakwangiza ibidukikije.

Immaculée mu kazi aho avurira abarwayi indwara zo mu kanwa
Immaculée avuga ko ibibazo abanyarwanda bakunda guhura nabyo by’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa akenshi biterwa n’umuco wo kwivuza ari uko umuntu yaraye yicaye ababara. Mu rwego rwo kwirinda indwara z’amenyo ni byiza kwisuzumisha kabiri ku mwaka haba ku mwana no ku muntu mukuru hakiyongeraho no koza amenyo buri gihe nyuma yo kurya
Uyu muganga uzobereye mu buvuzi bw’indwara zo mu kanwa agira inama abantu bose muri rusange kujya bisuzumisha mbere yo kuremba kuko uretse indwara z’amenyo hari microbe zo mu kanwa zitera indwara z’umutima ndetse zikaba zakongera uburwayi bwa diyabete. Aha abarwayi ba diyabeti bashishikarizwa kujya kwisuzumisha indwara zo mu kanwa inshuro zirenze kabiri mu mwaka.
Immaculée kandi nk’umwe mu bagore bake bavura indwara zo mu kanwa yifuza ko umubare w’ abagore bakora uyu mwuga wakwiyongera, akaba ashishikariza abakobwa kwitabira uwo mwuga.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego