Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Impamvu abagore bacuruza udutaro badacika mu muhanda

Impamvu abagore bacuruza udutaro badacika mu muhanda Hashize igihe kitari gito leta y’u Rwanda yaratangije gahunda yo guca abazunguzayi bacuruza mu mujyi wa Kigali mu buryo bw’akavuyo. Abakora umwuga wo kuzunguza ibicuruzwa ku dutaro no mu ntoki bavuga ko batishimira kuba babangamira leta ko ahubwo ari amaburakindi abibatera.
Bamwe mu bagore twaganiriye usanga baba batazi aho babariza ndetse ugasanga n’inzego zibavuganira batazi icyo zibamariye nuko zikora.
Julienne ni umgore uzunguza imbuto twamusanze I remera aho bita ku Gisimenti, maze adutangariza impamvu yumva atareka gucuruza agataro nubwo azi ko bitemewe.
Julienne yagize ati : “ Duhora twumva ngo hari inzego zishinzwe kudutera inkunga tukava muri ubu bucuruzi bwo kuzunguza ariko sindabona hari umuntu n’umwe ungeraho kandi nziko ndi mu bantu batishoboye”
Tumubajije niba ajya yitabira ibikorwa byo ku midugudu nk’umuganda, cyangwa se niba azi inzego zivugira abagore nk’inama y’igihugu y’abagore, yagize ati : “ Rwose sinakubeshya ngo njya nitabira inama zo ku midugudu cyangwa se imiganda, yewe n’iyo nama y’igihugu y’abagore ni ukuyumva gusa sinzi ibyo ikora n’aho ikorera”
Si ukuba batazi ibikorwa byabateganirijwe gusa bizatuma abagore bacuruza udutaro bahora bacengana na polisi kuko hari n’abavuga ko baba barasezeranijwe ubufasha ariko bagategereza bagaheba.
Nyiramwiza Josephine amaze imyaka isaga 6 akora ubuzunguzayi mu mujyi wa
Kigali, yagize ati : “ Kuva leta yatangira kutwirukana mu mujyi mpora numva ngo hari ubufasha bazaduha ariko ntibirangeraho ngo najye ndeke kwirirwa kuri iri zuba”
Kuba abazunguzayi bakomeza kuba benshi kandi ngo biterwa n’uko inyungu bakura mu mihanda ziba ziruta kure izo bakura mu isoko.
Gorette ni umwe bazunguzayi wigeze kubireka ariko ngo yaje kubigarukamo kubera ko mu isoko nta nyungu yahabonaga.
Gorette ati : “ Nigeze kwiyemeza ngo njye gucururiza mu isko ryo mu Biryongo ariko namaze ukwezi nta n’ibihumbi 10 nungutse mu gihe iyo najunguje neza ntahana ibihumbi bibiri cyangwa bitatu ku munsi”
N’ubwo hari abagore bavuga ko batazareka gucururiza mu mihanda hari abavuga ko baretse gucururiza mu mihanda bakibumbira mu matsinda kuri ubu bakaba bamaze kwigeza kuri byinshi.
Ruth Nyinawumuntu utuye mu murenge wa Kanombe avuga ko ubwo yacuruzaga agataro yatangaga amafaranga 500 buri cyumweru mu itsinda none kuri ubu muri iryo tsinda bamugurije amafaranga asigaye acuruza amakara.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego