Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Impamvu abagore biganje mu icuruza ry’abantu kurusha ibindi byaha

Impamvu abagore biganje mu icuruza ry’abantu kurusha ibindi byaha

Muri raporo yakozwe n’umuryango w’abibumbye ku bikorwa by’icuruzwa ry’abantu mu kwezi gushize, basanze ko umubare munini w’abagore n’abakobwa bajyanwa gucuruzwa mu bindi bihugu akenshi baba bashutswe n’abandi bagore.
Muri iyo raporo bavuga ko hafi 3/10 by’abakora ubucuruzi bw’abantu ari abagore. uruhare abagore bagira mu icuruzwa ry’abantu ruri mu bituma abagore n’abakobwa aribo bibasirwa ku buryo bworoshye, kuko abo bagore bakora umwuga wo gucuruza abantu bagera ku bandi bagore bagenzi babo bakabashuka ku buryo buboroheye.
Agashami k’umuryango w’abibumbye gashinzwe kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge (UNODC), gatangaza ko 28% by’abantu bakoraga umwuga wo gucuruza abantu hagati y’umwaka wa 2010 na 2012 byari abagore.
Abenshi muri abo bagore bakora akazi ko gucunga no gushakisha abajyanwa gucuruzwa, abandi bagakusanya amafaranga.
Ibi bitandukanye no mu bindi byaha bikomeye nko kwica n’ubujura aho usanga abagore bari hagati ya 10 na 15 ku ijana.
Kristiina Kangaspunta, ukuriye iyi raporo ku rwego rw’isi avuga ko akenshi abagore bashyirwa mu bikorwa byo gucuruza abantu ku gahato bikaba bituma umubare wabo wiyongera. Ikindi uyu muyobozi yavuze ko gituma abagore aribo bagaragara cyane mu gukora icuruzwa ry’abantu, ngo nuko ari bo bagera ku bajyanwa gucuruzwa mu gihe abagabo baba ari abayobozi bo hejuru ntaho bahurira n’abacuruzwa.
Iyi raporo igaragaza ko akenshi abagore bishora mu mirimo yo gucura abantu bashutswe n’abantu ba hafi bo mu miryango n’abagabo babo. Ku bagore barenga 100 bakoreweho ubushakashatsi mu bihugu 30 basanze aribwo buryo binjizwa muri ako kazi
Iyindi mpamvu ivugwa ku kuba abagore biganje mu iciruzwa ry’abantu, ngo nuko bamwe mu baba barajyanywe gucuruzwa bashorwa mu bikorwa byo kujya gushakisha abandi .
Muri iyo raporo bavuga ko 33% by’abajyanwa gucuruzwa ari abana, naho 2/3 bakaba ari abana b’abakobwa.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bakoreshwa imirimo y’ubucakara muri uyu mwaka bwagaraje ko abantu bagera kuri miliyoni 36 bakora imirimo y’ubucakara aho bamwe bakoreshwa imirimo y’ubusambanyi abandi bagakoreshwa imirimo y’ingufu.
Source : alarabiya.net
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego