Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Impamvu hari Abagabo badafasha abagore imirimo yo mu rugo

Impamvu hari Abagabo badafasha abagore imirimo yo mu rugo
 Impamvu hari Abagabo badafasha abagore imirimo yo mu rugo

Hambere imirimo yo mu rugo yarebaga abagore n’abana b’abakobwa, ariko aho igihe kigeze usanga hari ubwo umugore aba akeneye ubufasha bw’umugabo nyamara bamwe mu bagabo bumva ko iyo mirimo ireba abagore gusa.
Habiyambere Didas ni umgabo w’imyaka 45 yatangarije Agasaro ko hari ubwo umugore we amusaba kumufasha imirimo yo mu rugo, nyamara we akabibona nk’agasuzuguro kuko kuva yavuka yakuze abona mama we n’abandi bagore bari baturanye aribo bakora imirimo yo mu rugo.
Didas ati: “ abagore bo muri iyi minsi bashaka gusuzugura abagabo ngo ni uburinganire, dore nk’ubu umugore wanjye ajya atinyuka akambwira ngo arumva ananiwe mufashe guteka, kandi rwose sinakwegera amashyiga kuko kuva navuka sinzi uko guteka bimera”
Si Didas wenyine utumva neza ibyo gufasha umugore imirimo yo mu rugo kuko hari n’abandi bagerageza kubafasha ariko bakumva bafite isoni.
Sibomana nawe ni umugabo wubatse twaganiriye yadutangarije ko we ajya anyuzamo agafasha umugore we nko mu gihe arwaye cyangwa atwite ariko nabwo akabikora ntawumureba kuko yumva ko bihabanye n’umuco.
Yagize ati” iyo umugore wanjya atwite cyangwa arwaye aho ho nshobora gukora imirimo yo mu rugo ariko nabwo mpengera nta muntu undeba kuko numva mba mfite isoni zo gukora imirimo imwe n’imwe nko guteka no kumesa’
Ku rundi ruhande ariko hari abagabo bishimira gufashanya n’abagore babo imirimo yo mu rugo kuko aho igihe kigeze umugore atacyirirwa mu rugo nka cyera kandi nawe ava ku kazi yananiwe.
Gasana George ni umugabo ufite imyaka 52, kuri we ngo abona gufatanya n’umugore bagakora imirimo yo mu rugo ari kimwe mu bibazanira umunezero mu rugo.
Gasana yagize ati: ‘ umugore wanjye akora akazi k’ubuforomo ku buryo adakunze kubona umwanya wo kuba yatunganya imirimo yose yo mu rugo kandi nta mukozi wo mu rugo tugira. Imirimo yo mu rugo tukayikora dufatanije kandi ntacyo bihungabanya k’urukundo rwacu no kunyubaha nk’umutwe w’urugo najye nkamukunda nka mutima w’urugo”
Nubwo hari abagabo bumva ko batafasha abagore imirimo yo mu rugo, abagore bamwe binubira kuba abagabo babo batabyumva neza.
Umugore umwe utarashatse ko tuvuga izina rye yadutangarije ko niyo yaba atwite cyangwa arwaye umugabo we amutegeka kumumesera no kumuterara ipasi kandi bafite umukozi ariko umugabo akaba atakemera ko amumesera.
Ese wabigenza ute kugirango umugabo wawe agufashe imirimo yo mu rugo? Duhe ibitekerezo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego