Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Impamvu kera abagore bataryaga inyama z’ihene

Impamvu kera abagore bataryaga inyama z’ihene Abasaza n’abakecuru twaganiriye bavuga ko impamvu abagore babuzwaga kurya inyama z’ihene ngo byari ubusambo no gusuzugura abagoreo dore ko ngo usibye inyama z’ihene ngo abagore ntibemererwaga kunywa inzoga ahubwo babahaga amatende.
Alphonse Karinganire ni umusaza twaganiriye utuye mu kagari ka Rubirizi ho mu murenge wa Kanombe yatubwiye ko yakuze yumva bavuga ko kizira ku bagore kurya inyama z’ihene zaba izitetse n’izokeje kuko bababeshyaga ko ngo baziriye bamera ubwanwa.
Uyu musaza yagize ati : “ Nakuriye mu rugo rutaburagamo inyama ariko sinigeze mbona mama umbyara arya ku nyama z’ihene ndetse hari nubwo twengaga inzoga zikanyobwa na data n’inshuti ze z’abagabo gusa nuko abana n’abagore bakaduha amatende”
Tumubajije impamvu yateraga abagabo kwima abagore inyama z’ihene yadusubije atya ati : “ Reka biriya byari inda nini nonese ko ubu abagore bazirya baba iki ? Gusa na none mbona ko byari ugukandamiza abagore, nawe se reba ukuntu abagore aribo bavunikaga batara ibitoki , bagasya amasaka ariko inzoga yashya ikanywerwa n’abagabo gusa !”
Umukecuru Cecilia nawe yemeranya n’umusaza Karinganire ku kuba ari ubusambo no gusuzugura abagore ariko ku rundi ruhande akabona ko kubima inzoga byari umuco mwiza wo kubabuza kumenyera inzoga bakageza aho gusinda ngo kuko byabaga biteye isoni kubona umugore adandabirana yasinze.
Cecilia yatubwiye ko we yariye inyama z’ihene kuko yabonaga n’abandi bagore bazirya ntibagire icyo baba gusa ngo yakuze yumva abantu bavuga ko iyo umuntu w’igitsina gore ariye inyama z’ihene amera ubwanwa kandi atari umugabo, ibi ngo bikaba byarabanje kumutera ubwoba akazivaho nyuma akaza kuzisubiraho abonye ko abandi bazirya ntacyo babaye.
Yagize ati “ Namaze imyaka nk’ibiri naravuye ku nyama z’ihene ngo ntazamera ubwanwa ku buryo niyo batekaga iz’inka basaza banjye bambeshyaga ko ari ihene nuko nkazibehera. Nyuma nibwo nabonye mama umbyara nta bwanwa yameze kandi azirya nuko nanjye ntangira kuzirya mbona nta bwanwa meze”.
Umuco wa kera hari byinshi wabuzaga abagore ahanini usanga byari kubatesha agaciro no kubasuzugura dore ko akenshi umuco washyigikiraga igitsina gabo naho ab’igitsina gore bagakandamizwa hitwaje guhimba impamvu zibabuza uburenganzira.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego