Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imyemerere ya bamwe ibabuza kuboneza urubyaro

Imyemerere ya bamwe ibabuza kuboneza urubyaro Kuboneza urubyaro ni gahunda ya leta ariko kugeza kuri ubu igifite imbogamizi mu myumvire aho bamwe mu baturage bitwaza imirongo yo muri bibiliya bigatuma batitabira guhunda yo kuboneza urubyaro.
Umubyeyi umwe utuye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kimisagara afite 35 akaba afite abana batandatu iyo muganiriye akubwira ko nta gahunda afite yo kurekera kubyara aho yitwaza ko imyemerere ye ikurikije ijambo ry’Imana imwemerere kubyara kugeza igihe azacurira.
Isomo ryo muri bibiliya uyu mubyeyi yitwaza ngo naho bavuga ngo “nimugende mubyare mwororoke mwuzure isi mungane n’umusenyi wo mu nyanja’
Si uyu mubyeyi gusa ngo kuko hari n’abandi babyeyi baterwa ipfunwe no kuboneza urubyaro bigatuma babihisha abandi bakiristo basengana.
Claire ni umwe muri bo yagize ati “ nari ndi umwe mu bagize icyumba cy’amasengesho ku rusengero nsengeramo, nuko nza gujya kwa muganga gufata agapira ko mu kuboko, maze umwe mu bo twasenganaga ambona mfite igipfuko, aratangara cyane agenda abwira n’abandi, ku buryo nisanze baranciye muri iryo tsinda ry’amasengesho’
Nubwo bamwe mu bayoboke b’amadini bagifite imyumvire yo kutaboneza urubyaro hari abandi bayoboke bamaze gutera intambwe yo gusobanukirwa n’uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro bakaba banabukoresha.
Kabanyana Jacky ni umukiristo wo mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, avuga ko kuri we kubyara kororoka bidakwiye kuba impamvu yo kutaboneza urubyaro kuko Imana idakunda ababyara abo badashoboye kurera.
Jacky yagize ati “ njye ntangazwa n’abantu batekereza ko batazaboneza urubyaro ngo kuko bazabyara bakuzuza isi ! Wakibaza niba umuntu umwe ariwe uzuzuza isi , cyangwa niba isi izuzura ku mubare w’abantu bangahe ?”
Uyu mubyeyi uvuga ko adaterwa isoni no kuboneza urubyaro kandi ari umukiristo, ashishikariza abandi bakiristo gukanguka bakareba aho isi igeze, bikabaha ishusho y’ahazaza bateganiriza abana babo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego