Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Indonesia : Bamwe baranenga isuzumwa ry’ubusugi ku bapolisikazi

Indonesia : Bamwe baranenga isuzumwa ry’ubusugi ku bapolisikazi

Itsinda ry’abaharinira uburenganzira bwa kiramwamuntu riranenga imisuzumire y’ubusugi ku bagore n’abakobwa bifuza kuba abapolisikazi muri Indonesia.
Vuba aha muri uyu mwaka abagore bagera ku7 000 bamaze kwemererwa kwinjira mu gipolisi cya Indonesia ariko hakaba hari ibyagendeweho bitandukanye harimo no kubanza kubapima ubusugi.
Mu bisabwa kugirango ube umupolisikazi harimo kuba wujuje imyaka iri hagati ya 17,5 na 22, ukaba ufite itorero(idini) rizwi ubarizwamo ukaba utambara amadarubindi kandi ukaba uri umukobwa w’isugi
Ubusanzwe iyo wifuzaga kuba umupolisikazi wagombaga kuba ufite urupapuro wahawe na muganga ruriho uko ubuzima bwawe buhagaze, ariko ngo icyaje gutungurana nuko kuri ubu basigaye basabwa gukorerwa isuzuma ry’ubusugi nkuko igipolisi cya Indonesia cyabitangaje ku rubuga rwa interineti rwabo.
Nubwo bimeze bicyo umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Humana Right Watch watangaje ko umubare mwinshi wabasabye kwinjira mu gipolisi wabwiwe ko bazasuzumwa mbere gato ngo isuzuma ritangire.
Umwe mu bakandida bo mu mwaka wa 2013 yatangarije Human Right Watch (HRW) ati : “ byantesheje umutwe ariko sinari ku byanga kuko iyo nza kubyanga sinari kuba umupolisikazi”
Undi mukobwa wabajijwe we yasubije ko yabyanze kuko ngo usanga babambura ubusa imbere y’abandi bakandida 20 ubundi bakabohereza mu cyumba kitagira urugi basuzumirwamo ari babiri babiri.
Nisha Varia umwe mu bayobozi ba HRW yavuze ko ibyo ubuyobozi bwa Indonesia bukora ari ivangura rishingiye ku gitsina kandi ko bitesha agaciro bikanasuzuguza umugore kuko ngo usanga abagore batababazwa gusa no kwirukanwa kuko batari amasugi ko ahubwo bibagiraho ingaruko mu mitekerereze.
Umuvugizi wa Polisi ya Indonesia, Ronny Sompie yatangarije dailymail ko abahungu n’abakobwa bakorerwa isuzuma ry’umubiri ariko ko ku bakobwa hazajya hiyongeraho gusuzuma ibice by’imyororokere harimo no gupima ko agace karanga ubusugi ka hymen niba kataracitse.
Bamwe mu bakorerwe iryo suzuma bavuga ko batanze ko iryo tegeko rijyaho ko ahubwo icyo banze ari uburyo iryo suzumwa rikorwamo aribyo banga aho bavuga ko byangiza ubuzima bwite bwa muntu
Source ; Dailymail.co.uk
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego