Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Indwara zitandura ni iki, ni gute wazirinda?

Abantu bagera kuri miliyoni 36 ku isi bapfa buri mwaka bazira indwara zitandura. Mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi, hitawe cyane ku ndwara zandura ziragabanuka cyane, nyamara izitandura zifata indi ntera, ku buryo muri iyi minsi abarwayi benshi usanga kwa muganga baba bazirwaye, mu gihe kuzirinda bishoboka.

Iyo havuzwe indwara zitandura, ni ubwoko bw’indwara umuntu adashobora kwanduza undi, ahubwo yandurira hanze mu bidukikije, cyangwa se ubuzima yabayemo, indyo arya n’ibindi.

Zimwe mu ndwara zitandura twavuga nka diabete, umuvuduko ukabije w’amaraso, ubwoko bwose bwa kanseri, indwara zo mu kanwa, iz’amaso, zimwe na zimwe z’ubuhumekero, n’izindi.

N’ubwo izi ndwara zitandukanye ariko, impamvu zizitera usanga zijya gusa, ku buryo no kuzirinda byakoroha mu gihe umuntu abyiyemeje.

Nk’uko Dr Ntaganda Evariste ukora mu ishami ry’ indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC abitangaza, inyinshi mu ndwara zitandura ziterwa no kunywa itabi, kunywa inzoga nyinshi, kudakora imyitozo ngororamubiri , indyo ituzuye, ndetse no guhumeka umwuka wanduye.

Dr Ntaganda avuga ko abanyarwanda bakagombye kumenya ko itabi ryica urinywa ndetse n’utarinywa kandi akaba ari imwe mu mpamvu itera indwara nyinshi zitandura ndetse n’iz’ubuhumekero.

Ibi kandi biragendana no kunywa inzoga nyinshi, kuko na byo biri ku isonga mu mpamvu zituma indwara zitandura ziyongera. Dr Ntaganda aragira ati : « igihe kirageze ngo abanyarwanda basobanukirwe ko kwirinda indwara biruta kuyivuza. Nibamenye ko gukora siporo bigabanya ibyago byo kurwara, birinde inzoga n’itabi, dore ko n’itegeko rigena imikoreshereze yaryo ryasohotse »

Ikindi kandi ngo abanyarwanda barya indyo ituzuye, atari uko ibiribwa byabuze, ahubwo ari ukudasobanukirwa umumaro wa buri kiribwa mu mikorere y’umubiri w’umuntu.

Ntaganda atangaza ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) batangiye ubukangurambaga mu baturage, babakangurira kwipimisha indwara zitandura cyane cyane umuvuduko w’amaraso, kanseri, diabete ndetse n’amaso, kandi bagaharanira kuzirinda hakoreshejwe ingamba zavuzwe haruguru.

Kugeza ubu nta mibare yari yaboneka igaragaza uko indwara zitandura zihagaze mu Rwanda ikaba izagaragara mu gihe gito, ariko nk’uko Ntaganda abyemeza, ngo zigenda ziyongera.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego