Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Indwara ziterwa n’ibinyobwa byongera imbaraga

Abaganga cyangwa abajyanama b’ubuzima, bajya bashishikariza abantu gufata ibinyobwa byongera imbaraga, n’ubwo bifite uwo mumaro, ntibibibuza kugira n’ingaruka.

Amakuru yashyizwe ku mugaragaro n’urubuga rwa interineti rwa journaldesfemmes.com arerekana ko ibyo binyobwa biba byiganjemo ikawa, icyitwa Red Bull n’ibindi bifasha umuntu kumva afite imbaraga ariko hari indwara zigenda zigera ku muntu bitewe na byo nk’izifata umutima, mu mutwe, cyane cyane mu buryo bw'imitekerereze.

Izo ndwara ni nko kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso, kuribwa mu gatuza, kubura ibitotsi, ubwoba, kubura umutuzo n’izindi. Ibyo ahanini biterwa n’uko umuntu yabigize akamenyero, kandi bikagera cyane cyane ku rubyiruko n’abandi bantu bakora imirimo asaba imbaraga, n’abagore bonsa.

Ku bagore bonsa banywa ibitera imbaraga bahura n’ikibazo cyo kubura amashereka, cyane cyane iyo babifashe inshuro ziri hagati ya 4 na 5 mu cyumweru.

Kugira ngo umuntu yirinde izo ngaruka aba akwiye kutanywa ibyiganjemo ikawa, byaba kenshi ntibirenze inshuro 3 mu cyumweru.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego