Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Indwara zivurwa hakoreshejwe kwiyiriza ubusa ( fasting)

 Indwara zivurwa hakoreshejwe kwiyiriza ubusa ( fasting) Bisanzwe bizwi ko umuntu yiyiriza ubusa akora amasengesho, ariko hari uburyo bundi abaganga bakoresha bagategeka umurwayi kwiyiriza mu kumuvura indwara zitandukanye.
Nkuko Anastasie uzobereye mu mirire yabidutangarije hari indwara nyinshi zivurwa hatangwa jeune ku barwayi.
Gukora jeune mu rwego rw’ubuvuzi bisaba ko uba warabagiriwemo inama na muganga akakubwira uburyo ugomba gukora uko kwiyiriza.
Urugero niba umuntu arwaye igifu hari uburyo yiyiriza akareka ibiryo bimwe, agahabwa ibinyobwa bindi bitewe n’ubwoko bw’indwara afite. abwirwa kandi uburyo agomba kwitwara muri iyo minsi ku buryo ijya kurangira agifite imbaraga.
Zimwe mu ndwara zishobora koroshywa no kwiyiriza ubusa :

  • Igifu n’amara
  • Igifu n’impyiko
  • Umutima n’umwijima
  • Amara n’amaraso
  • Indwara z’ingingo
  • Indwara z’uruhu
Ibi byose kugirango ubikore ugomba kuba wabitegetswe na muganga kuko ariwe ufite ubushobozi bwo kukubwira uko ugomba kubyitwaramo ntibigire ingaruka. Mu gihe rero muganga wawe ubonye agutegetse kwiyiriza ubusa ntuzamushidikanyeho kuko ari bumwe mu buryo bwagufasha gukira indwara urwaye.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego