Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ingamba 6 kugira ingo zikomere

Ingamba 6 kugira ingo zikomere Abashakanye basabwa gukora ibishoboka kugirangi ingo zabo zikomere. Ni ibintu bikorerwa ntago byizana. Ibi rero ni bimwe mu byo bisaba :
1) Kureba icyiza kiri kubo tubana
Kenshi abantu bareba ibitagenda gusa nyamara iyo ureba ikibi gusa muri mugenzi wawe ni ukumufungirana mu kibi. Urebwa atyo yumva ntacyo yakora kugira ngo undi azishime, akagera naho yibaza niba aringombwa guhinduka.
Ni byiza rero gufata icyemezo cyo kureba icyiza akora, avuga, ukabimushimira,ukamutera inkunga.
2) Kwita kubo mubana mu tuntu dutoduto
* Kumenya icyo undi akunda, icyo akeneye ukakimushakira
* Kumenya no kwibuka iminsi mikuru ya buri wese
* Gusuhuzanya mu gitondo, ku manywa,gusezeranaho basohotse mu rugo, ninjoro bagiye kuryama, uwitsamuye akabwirwa “urakire”
* Kumenya kubwira undi ko ari mwiza, ko akwizihiye (niba utabivuze,abandi bazabimubwira bamutware umutima
* Niba umugore atwite, umugabo akarushaho kumwitaho, akamuherekeza kwisuzumisha kwa muganga. Uwo mwana n’ubwo aba ataravuka, yumva ari uw’ababyeyi bombi. Niba abashakanye barabyaye, umwana ntabe uw’umugore gusa, umugabo akamuba hafi, umwana yarira akamufasha kumuhoza, akamubikira, bityo bikereka umwana ko afitwe n’amaboko abiri.
* Niba hari aho abashakanye bagiye, kenshi umugore atinda yitegura kuko aba areba utuntu twinshi. Gutinda k’umugore birakaza umugabo, umwuka mubi ukagaragara, bagasohoka bijimye.
Byaba byiza umugabo amubajije icyo yamufasha nko gufashanya muri utwo turimo, utegura abana,impamba, gusasa se, kumva ibibazo by’abakozi, ibyo byose bituma umunezero uganza.
3) Kwibaza icyo wahindura mu myifatire cyangwa imvugo yawe
Nta mumarayika mu rugo, buri wese afite intege nke zibangamira abo babana. Ni byiza ko yakwibaza ibyo wahindukaho, mu gihe abo mubana bakubwiye kwikosora ugomba kwemera kwakira ibyo bakubwiye, kwiregura ntube aribyo ugira intego.
4) Gusaba no gutanga imbabazi
Akenshi abagabo ntibakunda gusaba imbabazi kuko babibonamo kwisuzuguza. Ababyeyi nabo n’ubwo basaba abana kubasaba imbabazi birabavuna kuzisaba abana babo. Ababyeyi basaba abana imbabazi bibera abo bana urugero bagasabana imbabazi nabo hagati yabo.
5) Akanya k’abashakanye n’akanya k’umuryango
Birakwiye ko abashakanye bagira umwanya wo gushyikirana no kwishimana kandi bakagira akanya k’umuryango, ababyeyi n’abana bagahura bakishimira kuba hamwe kuko byubaka ubumwe bw’umuryango
6) Kuganira ku bibazo by’urugo
Ingo nyinshi ntizifata umwanya wo kuganira. Abashakanye bari bakwiye kuganira ku bibazo binyuranye bireba urugo rwabo : amakuru yiriwe, uburere bw’abana, icungamutungo, gufasha abo bafitanye amasano, imikorere y’abakozi mu rugo,guteganya imbyaro, imibonano y’abashakanye n’ibindi.
Ababyeyi bagomba gufata umwanya wo kuganira na buri mwana,byaba ngombwa ko umwana ahanwa akumva ko ababyeyi bombi bumvikanye ku gihano yahawe. Uko ababyeyi bajya inama hagati yabo, bagomba no kuzigisha abana. Akenshi abana bafite ibitekerezo bitangaje kandi by’ingirakamaro.
Byakuwe muri raporo y’inama yateguwe na Women’s Legal rights Initiative yigaga ku ruhare rwo kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’ abagore mu kubungabunga ubusugire bw’ingo n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego