Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ingaruka z’amazina y’amagenurano ku mwana

 Ingaruka z’amazina y’amagenurano ku mwana Akenshi mu muryango nyarwanda usanga ababyeyi bamwe babyara umwana bakamwita izina bakurikije ubuzima babayeho cyangwa uko bameranye n’abaturanyi babo. Rimwe na rimwe usanga umwana ahura n’ibibazo aterwa n’ayo mazina kandi we aba nta ruhare yabigizemo.
Zimwe mu ngaruka zigera ku bana zitewe n’amazina y’amagenurano :
Guhorana ubwoba : umwana witwa izina ry’irigenurano ahorana ubwoba bwo kujya mu bandi kubera rya zina yitwa, akenshi bagenzi be bakarihimbiraho andi menshi bamusebya cyangwa bamutuka bagendeye ku ryo yiswe n’ababyeyi.
Gutsindwa mu ishuli : kubera kwitekerezaho cyane no gutinya kujya hamwe n’abandi , umwana ashobora gutsindwa mu ishuli, rimwe na rimwe na mwarimu amubaza impamvu bamwise gutyo ugasanga umwana ahorana ipfunwe mu ishuri ntibitume akurikira neza.
Gutinya ababyeyi : impamvu umwana agerwaho n’izi ngaruka zo gutinya ababyeyi nuko aba atekereza icyatumye bamwita izina ryibazwaho na benshi akibaza impamvu abandi bana bamuseka, bigatuma atekereza ko barimwise batamwishimiye.
Guteza urujijo mu irangamimerere : aha twavuga nk’igihe umwana akura ashaka uko yahindura izina rye, agashaka kwiyita iryiza, akagerageza kwiyitirira bamwe mu bo mu gisekuru cye cyangwa akajya ahina iryo yitwa. Usanga akenshi yandika amazina atandukanye n’ayo ababyeyi bandikishije akivuka , bigateza urujijo mu mashuri no mu nzego za leta.
Ingero zamwe mu mazina y’amagenurano : Mbarimombazi, Nyirandimubanzi, Mukazihakwinshi, Nzabakurana, Ntamuturano,..
Nubwo abanyarwanda benshi bamaze guhindura imyumvure ku bijyanye no kwita abana amazina y’amagenurano, birakwiye ko ayo mazina yacika burundu mu bana bavuka ubu, kuko tumaze kubona ko hari ingaruka mbi agira ku mwana kandi we aba ari umuziranenge nta ruhare yagize ku byo ababyeyi baba bamwitirira.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego