Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ingaruka zo kwambara umukandara ufashe cyane

Kwambara umukandara bikagera aho umuntu yumva yihambiriye cyane si byiza kuko bigira ingaruka, ndetse bikaba bishobora no gutera indwara ya kanseri y’umuhogo.

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa interineti rwa www.nhs.uk aravuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umuntu yambaye umukandara akageza aho yumva ababara mu rukenyerero biteza ikibazo cyo gutuma igifu kirekura aside (acid reflux) izamuka ikagera ku muhogo bikaba byatera kurwamo kanseri.

Ubwo burwayi ngo bukunze kugera ku bantu bambara imikandara  miremire, kuko aribwo usanga umuntu agerageza kuwukurura ngo awiyegereze kandi yumve ko umwenda umufashe neza.

Nta mubare washyizwe ahagaragara w’abantu bamaze kurwara kanseri yo mu muhogo bitewe no kwambara imikandara ibegereye kuko ubushakashatsi bukomeje, ariko urubuga rwabitangaje rutanga inama yo kujya hakoresha ibakwira cyangwa kugura imyenda itabasaba kwihambira mu rukenyerero.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego