Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Inkomoko y’imisatsi y’imikorano

Inkomoko y’imisatsi y’imikorano

Imisatsi y’imikorano ikunzwe gukoreshwa n’abagore n’abakobwa usanga yibazwaho byinshi ku nkomoko yayo abandi bakibaza ibyo ikorwamo. Muri iyi nkuru twabakusanirije uko iyo misatsi ikorwa n’ibyo ikorwamo.
Imisatsi y’imikorano iba mu bwoko butatu: Habaho imisatsi iva ku bantu (human hair/cheveux humain), ikorerwa mu nganda (meche artificielle) ndetse n’imisatsi ivanze, ni ukuvuga ikoze mu misatsi y’abantu hamwe n’imikorano (semi- naturels) rimwe na rimwe muri iyi ya nyuma hifashishwamo n’ubwoya bw’indogobe cyane cyane ubwo ku murizo.
Imyinshi muri iyi misatsi ikorerwa muri Asiya ari naho hava imisatsi iva ku bantu (human hair/cheveux humains) bita meches naturelles. Iyi misatsi akenshi iba yarogoshwe ku bakobwa n’abagore b’Abahinde mu mihango bagira aho batura imisatsi nk’ibitambo ku mana zabo.
Mu rusengero (temple) rwa Tirupati ruri mu Mujyi wa Andhra Pradesh mu Majyepfo y’u Buhinde niho ha mbere ku isi hakurwa imisatsi y’abantu ikoreshwa mu gukora imisatsi y’imikorano.
Umuco w’idini ry’Abahindu usaba abayoboke baryo ko byibura rimwe mu buzima yiyogoshesha umusatsi we akawutura imana yabo. Bityo rero usanga ibihumbi n’ibihumbi by’Abahinde biturutse imihanda yose bigana urwo rusengero bagatura imisatsi yabo imana yitwa Vishnou.
Iyo iyi misatsi imaze guturwamo ibitambo igurishwa ku banyenganda n’abandi bayicuruza, amafaranga avamo akoreshwa mu gufasha amashuri n’ibitaro.
Uretse mu Buhinde, hari n’imisatsi ikomoka muri Malaysia,Vietnam, u Bushinwa ndetse n’ituruka muri Brezil no mu Burusiya.
Buri bwoko bw’umusatsi bugiye bugira igiciro cyawo hakurikijwe ibyo ikozemo.
Imisatsi y’imikorano ikorewe mu nganda niyo igura amafaranga make, hagakurikiraho imisatsi y’imikorano ivanze n’iy’abantu naho iy’abantu gusa ikaba ihenze kurusha iyo yindi.
Iyo misatsi y’imikorano ahanini ikorwamo inweri, perruque bambara nk’ingofero, plante cyangwa se ikongerwa ku misatsi kugirango ibyimbe cyangwa bayifungisha shinyo n’ibindi.
Source; Wikipedia na hairfinder.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego