Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Inoti za 2000 n’iza 5000 zongerewe umutekano, ntizahindutse - BNR

Inoti za bibiri n’iza bitanu zongerewe umutekano, ntizahindutse - BNR

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa (Ifoto/Ububiko)

Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ko inoti zisanzwe z’amafaranga 2000 na 5000 zigiye gusohoka zongerewe umutekano ugereranyije n’izisanzwe.

Ibi bije nyuma y’ibyatangajwe ahantu hatandukanye bivuga ko inoti zisanzwe zigiye guhindurwa, nyamara BNR yo ivuga ko igamije kuzana inoti nshya ku isoko kubera izisanzwe zishaje kandi zikwiriye kongerwa umutekano ngo hirindwe abazigana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukuboza 2014, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yatangaje ko ntacyahindutse kuri izi noti zombi ahubwo ngo impamvu nyamukuru ni ugusimbura izishaje.

Goverineri Rwangombwa yagize ati "Ubusanzwe uko dukora nka Banki Nkuru y’Igihugu, ni twe dutanga amafaranga yose akoreshwa mu gihugu. Uko amafaranga agenda akoreshwa, arasaza. Dufite ibipimo ntarengwa byo gusaza twemerera kuba inoti zaguma mu kuzihererekanya. Iyo ashaje turayagarura tukayatwika. Uko tuyatwika niko agabanuka bikagera aho biba ngombwa ko twongeramo andi mashyashya.”

Yakomeje avuga ko hahindutseho ikintu gito ku noti ziri mu icapiro mu rwego rwo kugira ngo zigire umutekano bigore abazigana ndetse no hirindwe ugusaza kwazo mu buryo bworoshye.

Izi noti nshya zeretswe abanyamakuru nubwo hirinzwe kuzifotora kuko itegeko rizishyira ku isoko ritashyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika, zigaragara koko nk’izisanzwe usibye ahari hasanzwe umurongo umanuka ubamo ikirangantego cy’u Rwanda n’inyuguti za BNR, ubu hasimbuwe n’ingagi. Uyu murongo ni wo wabanzaga gusaza ku noti zisanzwe za 2000 na 5000.

Rwangombwa avuga ko abigana izi noti bahimba amayeri mashya, ariko BNR yo iharanira kuba imbere yabo ikabarusha. Ntiyiyibagije ko ariko amadolari ya Amerika afatwa nk’akomeye ku Isi, ari nayo yiganwa cyane, ari yo mpamvu bahora barinda umutekano w’inoti z’igihugu.

Nizijya ku isoko, izi noti nshya zikoresherezwa hamwe n’izisanzwe kugeza igihe izishaje zishize mu baturage.

U Rwanda ruracyakoresha cyane uburyo bwa kashi (cash) aho benshi bagihererekanya amafaranga mu ntoki, ari yo mpamvu inoti zisaza vuba.

BNR ifite gahunda yo gushishikariza amakompanyi y’itumanaho kureba uburyo guhererekanya amafaranga kuri telefoni byakwifashishwa mu buryo bwinshi.

Nta Gifaransa kigaragara kuri izi noti nshya

Muri Nzeri 2013 ubwo BNR yashyiraga ku isoko inoti nshya ya 500, bamwe batunguwe no gusanga nta Gifaransa kigaragaraho nk’uko izindi zimeze, none n’ubu iya 2000 na 5000 uru rurimi ntirugaragaraho.

Guverineri Rwangombwa avuga ko nta kibazo asanga ibi bikwiye guteza ati "Umuntu wese yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufata iyi noti yacu arayikoresha itamuteye urujijo na gato. Nta gitangaza kuba twahitamo indimi ebyiri muri eshatu ziri mu Itegeko Nshinga. Ntabwo Itegeko Nshinga itegeko ko izo ndimi zigomba gukoreshwa zose buri gihe.”

Muri Mata 2014, Ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya Democratic Green Party ryatangaje ko Itegeko Nshinga ririmo kwicwa n’inzego za Leta zirimo Banki Nkuru y’Igihugu, amagambo yababaje Guverineri  John Rwangombwa.

Rwangombwa yabwiye Izuba rirashe ko atifuza kujya mu itangazamakuru avuga ku tuntu duciriritse kandi hari ibindi bishobora kuganirwaho bihangayikishije igihugu.

Yagize ati, "Sintekereza ko icyo ari ikibazo, dufite ibindi byo gutaho umwanya, ururimi rw’igifaransa ku mafaranga!?”

Perezida w’Ishyaka Green Party yavuze ko uretse inoti nshya yari nshya icyo gihe ya maganatanu itaranditsweho amagambo y’igifaransa; hari n’ahandi igifaransa cyirengagijwe nko ku ndangamuntu ndetse n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Kuri iyi nshuro, Guverineri Rwangombwa yavuze ko abarwanira ko Igifaransa kigaragara ku noti z’u Rwanda biyibagiza ko n’Abafaransa ubwabo bakoresha Amayero (Euros) nta rurimi rwabo ruriho, ndetse yongeraho ko abanyapolitike bakoresha iyi turufu y’ururimi baba bafite ikindi bagamije.

Inoti y’amafaranga 1000 ni yo isigaye iriho Igifaransa gusa ariko ngo yo iherutse mu icapiro mu 2008 nisaza izahindurwa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego