Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Insokozo ikoresheje plante ya malaysia

Insokozo ikoresheje plante ya malaysia Plante yitwa malaysia iyo bayiteye ku misatsi igaragara neza nkaho ari imisatsi karemano kandi miremire.
Nkuko Uwambajimana Béatrice ukora ibijyanye no gutunganya imisatsi, ngo bateraho iyi plant bakoresheje colle ku buryo usukwa atababara kandi imisatsi ikaba imeze nk’iye karemano ari miremire ku buryo wayisokoza uko ushaka.
Uko bayisokoza ku bageni
Ku bageni iyo basokoza uwashyizeho iyi plant bakora insokozo imeze nka shinyo ariko itaryamye cyane ku buryo corone ibona aho ifata hanyuma bakareka imisatsi igatendera inyuma aho kuyizinga nko muri shingo zisanzwe.
Ku bagiye mu birori byiyubashye no mu kazi
Bitewe nuko umuntu ashaka iyi plant isokozwa bijyanye n’imyenda ari bwambare. Tuvuge niba imyenda yerekana mu bitugu, ushobora kuyirekura igatendera inyuma. Naho mu gihe wambaye imyenga ifubitse mu bitugu ushobora kuyisokoza uyifunzemo shinyo ku buryo itakuderanja mu gihe uri mu kazi.
Ikiza cy’iyi plante kandi ngo nuko uyimarana igihe kirerekire kandi ukaba wayisubizaho mu gihe ubyifuje.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego