Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Intambwe zatewe n’abanyarwandakazi mu myaka 20 ishize

Intambwe zatewe n’abanyarwandakazi mu myaka 20 ishize Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abagore n’abakobwa bo mu Rwanda bari inyuma mu bikorwa byo kwiteza imbere ariko mu myaka 20 ishize igihugu cyiyubaka, abagore nabo bagize uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.
Mu rwego rw’imiyoborere myiza, hari umubare munini w’abagore b’abunzi bakora akazi ko kwunga abaturage kandi bakabikora neza ,Ubwo habaga intambara y’abacengezi, abagore bagize uruhare runini mu kuyihagarika.
Umubare w’abagore boherezwa mu butumwa bw’amahoro ku isi ugenda wiyongera aho kuri ubu u Rwanda ruri ku myanya wa 5 ku isi mu bihugu byohereza abapolisikazi n’abasirikare b’abagore mu kubungabunga umutekano ku isi.
Ubwitabire mu nzego zifata ibyemezo, abagore barahagarariwe kuva mu nzego z’ibanze kugera mu nzego zo hejuru.
By’umwihariko abagore bo mu cyaro bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kwibumbira mu makoperative y’ubuhinzi no kwitabira ibigo by’imari aho 43% bafite konti mu Umurenge SACCO, 26% bakaba bamaze guhabwa inguzanyo.
Kwitabira ubukorikori nabyo byazamuye ubukungu bw’umugore.
Ku bijyanye n’imirimo, kuri ubu abagore bakora imirimo yarizwi ko ari iy’abagabo gusa kandi bakayikora neza nkuko abagabo bayikoraga,Mu bijyanye n’uruhare ku mutungo n’imicungire yawo, umugore yahawe uburinganzira bwo kwandikwa ku butaka.
Mu buzima, ubwisungane mu kwivuza( mutual de santé) bwagiriye akamaro kanini abagore kuko aribo akenshi bagerwaho n’ingaruka zo kurwara no kurwaza. Aho ubwisungane mu kwivuza bwaziye, umubare w’abagore bapfa babyara waragabanutse cyane, aho wavuye ku 1070 ku bantu100 000 muri 2005, ukagera ku bantu 291 ku bantu 100 000 mu mwaka ushize wa 2013.
Ubwo abayobozi mu nama y’igihugu y’abagore bari mu nama n’abanyamakuru mu rwego rwo gutegura umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihijwe kuya 15 Ukwakira, ukizihizwa tariki ya 25 mu Rwanda, aba bayobozi bavuze ko nubwo hari intambwe umugore amaze gutera, haracyari imbogamizi bahura nazo mu kwiteza imbere harimo igishoro, kubona inguzanyo, kwitinya n’ibindi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego