Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Intebe n’ameza byo mu busitani

Intebe n’ameza byo mu busitani Ubusitani(jardin)ni ahantu hokuba waruhukira, mu gihe wumva urushye mu mutwe,ushaka gufata amafu cyangwase ushaka nko kuba wasoma igitabo utuje,nta rusaku. Biba byiza rero iyo muri jardin ushobora kuhasanga intebe n’ameza byagufasha mu gihe ushatse kwicara.
Iyo tuvuze ameza yo muri jardin, ntituvuze ameza amwe tubona muri saloon ndetse n’ intebe zihambaye, zifite n’ imisego, kuko bitazana ubwiza bw’umwimerere.
Ibyiza ni uko washyiramo ameza akozwe mu giti cyangwa se abumbye bakayaha ishusho y’igiti., ndetse n’ udutebe twayo, kuko umuntu aba abona imiterere ndetse n’ umwihariko w’ ubusatani ugihari dore ko n’ubundi mu busitani haba harimo ibiti byinshi bityo bikagaragara neza.
Iyi foto irabaha urugero rw intebe n’ameza washyira mu busitani bwawe, nkuko mu bibona ntibisaba ko uba ufite ubusitani bunini kugirango ube wazishyiramo ,kuko bifashe umwanya muto ariko akarusho kayo karengeje akandi niko bituma ubusitani bwawe bugaragara ko ari karemano (naturel) ari nabyo birushaho guha ubusitani amafu agufasha kuba waruhuka mu ighe ubugezemo.
Niba rero ufite ubusitani iwawe cyangwa ubundi waba wifuza kugira bwiza kurushaho,washyiramo ameza n’intebe zazo zikoze mu giti, ugahitamo imiterere yabyo itandukanye , yewe ushobora no gukoresha izindi ntebe n’ ameza atari ayo mu giti cyangwa se abumbye n’kibiti ariko ukazirikana kugishyiramo ibintu by ‘umwimirere kandi byoroheje(natural and simple)kugirango Utica ubwiza bw’ ubusitani bwawe.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego