Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Intego 6 abagore b’abanyafurika bifuza kugeraho mu myaka 50

Intego 6 abagore b’abanyafurika bifuza kugeraho mu myaka 50

Umuyobozi wa UN Women, Phumzile Mlambo-Ngcuk yanditse inyandiko irimo intego 6 abagore b’abanyafrika bifuza kugeraho mu myaka 50. Iyi nyandiko yayisohoye Ubwo habaga inama ya Banki nyafurika Itsura amajyambere (AFDB) yahuje abayobozi basaga 3000 I Kigali muri Gicurasi uyu mwaka,
1. Abagore b’abanyafrika bifite intego yo kuba muri Afrika irangwa n’ amahoro aho nta mupfakazi w’intambara no gupfa bidafite ubusobanuro uzongera kubaho, umugabane uzaba udafite ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abayobozi bakunda ruswa. Abagore bo muri Afrika bifuza kuzaba mu mugabane urangwa no kuba warateye imbere mu nzego zose.
2. Abagore bo muri Afrika bifuza kubona amategeko agenga amasoko azaba arengera inyungu za buri wese, ndetse abagore nabo bagashyigikirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bakanagiramo uruhare mu buyobozi bw’ibikorwa by’ubucuruzi kandi buri wese akazaba yihagije mu biribwa.
3. Abanyafurikazi barashaka ko mu myaka 50 iri imbere nta mugore w’umunyafurika uzaba agifatwa nk’umukene ukeneye ubufasha bw’abandi, ahubwo bakaba bazaba ari abagore bafite intego kandi bakagira uburenganzira bungana n’ubwa abagabo mu gufata ibyemezo haba muri sosiyete, muri politiki, mu bukungu no mu muco
4. Abagore bo muri Afrika ntibifuza guhora bitwa abayobozi b’ejo ahubwo bigomba gushyirwa mu bikorwa bakitwa abayobozi b’uyu munsi. Ikiyongereye kuri ibyo bagomba kugira uruhare mu kuvumbura udushya muri tekinoloji, ubuhinzi no mu nganda.
5. Ikindi abagore bo muri afurika bifuza kuzaba bagezeho mu myaka 50 iri mbere, ni uko abanyafurika baba bamaze gusobanukirwa n’uburinganire bw’umugore n’umugabo kandi bigashyirwa muri gahunda ku buryo buri wese abona ibyiza byo gushyigikira umugore kuko iyo umugore ashyigikiwe umugabo we n’abamukomokaho bose batera imbere.
6. Abagore bo muri Afrika kandi bahamagarira abagabo kwifatanya nabo mu gushaka ibisubizo byatuma ikinyejana cya 21 gica ukubiri n’ivangura rishingiye ku gitsina.
Uwanditse izi ntego mu kinyamakuru the guardian yongeyeho ko abanyafrika bagomba kurebera k ’u Rwanda mu guha ubagore imyanya mu nzego zifata ibyemezo.
Source : the guardian.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego