Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Inyama y’urushyi rw’akaboko k’ihene (Ragoût)

Urushyi rw’akaboko ni inyama y’akaboko iciriye mu nkokora usubiza ku gatuza.
Ibikoresho
-  Urushyi rw’akaboko k’ihene 1kg
-  Ibitunguru 2 by’umutuku binini bikase
-  Tungurusumu uduce 4 dusekuye
-  Ikiyiko kinini cy’amavuta ya beurre/butter cyangwa blueband (margarine)
-  Amazi
-  Ibirungo by’ifu ( Maggi 2, Beef Masala agace k’akayiko , agasenda ka poivre noir agace k’akayiko, n’ agace k’akayiko kamuscade )
Uko itegurwa
-  Fata akaboko k’ihene gaciriye mu nkokora
-  yitogose mu mazi ayirengeye ishye idakaze
-  fata beurre cyangwa blueband uyishyushye mu yindi safuriya
-  shyiramo ka kaboko anyum ugaragure ifate irange
-  shyiramo ibitunguru na tungurusumu bigafata irange wabona bigiye gufata hasi ukajya ushyiramo utuzi duke
-  Maggi, beef masala, muscade,poivre noir
-  shyiramo utuzi duke nk’agace k
-  agakombe ku muriro muke, upfundikire ucanire bise n’umuhondo
-  yitegure utayikase
Ushobora kuyitegurana n’ibitoki cyangwa ibirayi byokeje cyangwa bitetse ifiriti.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego