Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ireme ry’uburezi rigomba kujyana no kwita ku buzima bw’umwana


Abayobozi bungurana inama mu Ntara y’Uburasirazuba (Ifoto/Kizza E.B.)

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri Minisiteri w’Uburezi, Albert Nsengiyumva aratangaza ko ireme ry’uburezi rigomba kujyana no kubungabunga ubuzima bw’umwana.

Ibi yabitangaje ubwo mu Ntara y’Uburasirazuba haberaga inama yahuje Minisiteri y’Uburezi n’Abayobozi bashinzwe uburezi hagamijwe kurebera hamwe uko uburezi buhagaze no gukomeza gufata ingamba zo kunoza uburezi bw’abana mu Ntara y’Uburasirazuba, ahanagaragarijwe ko 80% by’indwara zibasira abana ari izikomoka ku isuku nke, mu gihe 25% baba barwaye indwara z’uruhu.

Aha niho Nsengiyumva yahereye avuga ko n’ubwo hari intambwe yatewe mu myaka itanu ishize mu rwego rw’uburezi, ngo hari ibigikeneye gukorwa kuko  ireme ry’uburezi atari ukwigisha neza gusa, ngo ahubwo ireme ry’uburezi rigomba kujyana n’isuku y’umwana ndetse no kuba arya kandi ibifite isuku, ubuzima bwe bukabungabungwa.

Yagize ati "Politiki nziza ngenderwaho mu Rwanda, inzego zose zigomba kuyuzuzanyaho  byaba mu igenamigambi, ishyirwa mu bikorwa ndetse n’uburyo bwo gukora igenzura, kandi byaba ngombwa hagatangwa amakuru y’ibibazo biriho kandi ku gihe ku nzego bishinzwe, hagashakwa icyakorwa.”

Avuga ko isuku idasaba amarafanga menshi, ngo icyangombwa ni uko abantu babyumva kimwe, bakamenya ko bibareba bose, yaba umubyeyi, Umuyobozi ndetse n’umunyeshuri.

Uwimana Saverina ni umwe mu barezi wari muri iyo nama, yagaragaraje ko isuku nke, ahanini mu mashuri iterwa no kutagira ibikoresho by’isuku ndetse n’amazi yo kwisukura igihe bavuye mu bwiherero.

Ikindi ngo ni uko hadakwiye kwirengagizwa ko hari abana bamwe barya intoki kandi zidakarabye, bityo kwanduzanya indwara bikaza no muri ubwo buryo.

Hifujwe ko hajyaho za Clubs z’abanyeshuri mu mashuri zishinzwe isuku kugira ngo abana babonereho umwanya wo gufashanya mu bijyanye n’isuku, kandi isuku ikigishwa kuva mu ngo kugera ku mashuri, buri wese akabigiramo uruhare.

Uretse isuku nke mu mashuri, ibindi bibazo byagaragajwe mu Ntara y’Ubursirazuba birimo icy’inyubako z’amashuri zishaje, aho zidahagije, umubare munini w’abanyeshuri bata ishuri, gusibira kw’abanyeshuri ndetse n’imirire y’abana ku mashuri.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Odette Uwamariya avuga ko kwita ku burezi bw’abana ari ryo pfundo ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda b’ejo hazaza, ngo niyo mpamvu uburezi bugomba kujyana n’imyitwarire y’abana, kugira ngo bakure bafite umuco wo kurwanya ibibi, birimo ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ririho cyane mu bana n’ibindi.

Muvunyi Emmanuel Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini, we avuga ko yishimira kuba Abanyarwanda barishyiriyeho ingamba za gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 (9 na 12 YBE), zituma ireme ry’uburezi kandi kuri bose rizamuka, aho ngo ubu mu Rwanda abana bagera hafi 97% bagejeje igihe cyo kwiga bari mu ishuri, n’ubwo ngo intego ari ukugera 100%.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego