Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Isombe itekanye na epinari

Isombe itekanye na epinari Ibikoresho
1kg cy’isombe
½ cy’umufungo wa puwaro ntoya
½ cy’imifupa
Puwavro 1 nini
Amababi 5 ya sereri
Ibitunguru 2 by’umutuku
Utuce 10 twa tungurusumu
¼ kg y’amavuta y’amamesa
Ikibiringanya 1
Umufungo muto wa epinari imwe cyangwa igice cy’umufungo munini
Onja 2
Gout 2
Maggi y’isombe
Amazi 4l
Uko bitekwa
-  Tegura isombe
-  Fata imifupa uyoze neza uyikatemo uduce turinganiye uyishyire mu mazi akonje nka litiro 3 ushyire ku muriro waka cyane.
-  zimaze kubira cyane shyiramo isombe wateguye
-  Nibyongera kubira cyane shyiramo ibitunguru n’ ikibiringanya, ushyiremo na epinari watotoye, ukaronga ukazikatamo ibice binini hanyuma ugapfundikira
-  hashize iminota 45 zibira cyane reba uko bimeze wongeremo amazi ashyushye nk’ibikombe bibiri, ureke byongere bibire cyane
-  Nibimara gutogota shyiramo amavuta, maggi , onja na gouts, ukongera ukabireka iminota 45 ukagabanya umuriro kugirango amavuta ashye neza.
-  Iyo washyizemo epinari ntushyiremo ifu y’ ubunyobwa cyangwa se ushyiremo ifu nkeya.
-  Isombe irimo epinari ishya vuba.
Yitegurane n’umuceri.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego