Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Isosi y’ifarini

Isosi y’ifarini Akenshi iyo bavuze isosi abantu beshi bumva isosi y’inyama itukura kuko ari yo imenyerewe cyane, n’iyo ugeze mu ma resitora menshi usanga isosi bateguriye abakiriya ari isosi y’inyama itukura rwose isa neza n’ibirungo byinshi ndetse no guhumura bidasigaye.
Nyamara si ukuvuga ko isosi y’inyama ari yo sosi yonyine iryoha. Hari ubundi bwoko bw’amasosi wateka udakoresheje inyama kandi nazo zikaryohera abazirya. Aha rero twavuga nk’isosi yera, iyi na yo iri mu bwoko bw’imasosi wateka, kandi ntibigoye kuko ibiyikoze byose biboneka hano iwacu mu Rwanda ntibinahambaye cyangwa ngo bisabe kuba wajya kubishakira muma alimentations akomeye.
Ibikenewe
Garama 30 z’ amavuta (beurre, butter)
Garama 40 z’ifarini
¼ cya litiro y’amazi
Umunyu
Urusenda
Uko bikorwa
Ufata amavuta ukayashyira mu isafuriya ku muriro uhagije, amavuta yamara gushya ugashyiramo ifarini ugaragura gake gake, ukayireka igahinduka umuhondo w’icyatsi cyumye. Iyo ifarini ihinduye ibara ushyiramo amazi gahoro gahoro unashigisha kugira ngo hatazamo intilimwa(boule) nyinshi, ugashigisha kugeza ubwo bihinduka nk’igikoma.
Aha ntibiba bifashe cyane ugerageza kubifatisha ariko atari cyane, hanyuma ugashyiramo umunyu uringaniye buri wese yashobora kurya ndetse hano n’arusenda rwajyamo (ku barurya) cyangwa ukarushyiriramo kumeza, warangiza ukabireka bikabira cyane. Iyo bihiye rero ufata akayunguruzo ukabiyungurura kugira ngo intilimwa zivemo. Kuyirya igishyushye biba byiza.
icyitonderwa : amavuta asanzwe ntago ariyo akoreshwa, hakoreshwa butter cyangwa beurre ava mu bihugu byo hanze.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego