Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Isosi y’imboga

Isosi y’imboga Ibikoresho
- Inyanya zihiye neza zihase ½ kg
- Igitunguru 1 gikasemo ibice binini
- Amavuta ya elayo ( huile d’olive)
- Poivron 2 zitarimo imbuto z’imbere zikasemo binini
- Tungurusumu 2 ziseye
- Akayiko k’isukali
- Akayiko ka vinaigre ya divayi
- Akayiko ka origan
- Akayiko ka divayi y’umweru
- Courgette 1 nini ikasemo duto
Uko bikorwa
- Tegura imboga zose, inyanya uzihate, nubona zikugora zitavaho ibishishwa ushobora -kuzishyira mu mazi yabize bikakorohera kuzikuraho ibishishwa
- Kata inyanya mu bice binini
- Suka inyanya, amavuta na divayi mu isafuriya ubiteke iminota 10 ubishyire ku ruhande
- Mu yindi safuriya shyiramo amavuta usukemo ibitunguru ,poivron na tungurusumu -ubiteke iminota 4
- Ongeramo courgette ubiteke mu minota 4
- Sukamo za nyanya washyize ku ruhande
- Ongeramo isukali, vinaigre na origan ubiteke iminota 3
- Bivange ukoresheje mixeur ariko ntubinoze cyane ku buryo mu isosi haba hagaragara uduce tw’imboga
Byatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka.
Tel : 0785296033, email : info@madamemarie.nl

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego