Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Isuku nke n’abana bata ishuri byaganiriweho

Kuri uyu wa gatatu Ukuboza 2014, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi bafite aho bahurira n’uburezi mu Ntara y’Iburasirazuba hamwe n’ ikigo cy’igihugu cy’uburezi bagamije kureba uko bateza imbere ireme ry’uburezi, bagarutse cyane ku kibazo cy’isuku nke ku banyeshuri ngo ibateza indwara zitandukanye bityo abana bagacikiriza amashuri cyangwa bakiga nabi.

Abafite aho bahuriye n'uburezi batanze ibitekerezo bitandukanye
Abafite aho bahuriye n’uburezi batanze ibitekerezo bitandukanye

Mu ruzinduko rwa Perezida Kagame mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kirehe Umurenge wa Kirehe mu byo yagarutseho yavuze ko gusanga umwana mu ishuri arwaye amavunja ari uburangare bw’abayobozi budakwiye kwihanganirwa.
Muri iyi nama yo kuwa gatatu aba bayobozi baganiriye cyane ku kibazo cy’isuku mu mashuri, isuku ku mubiri y’abanyeshuri, aho ngo usanga hari abana baza ku ishuri badakarabye bishobora kuviramo abana kurwara amavunja.
Odette Uwamariya uyobora iyi Ntara avuga ko nta bana barwaye amavunja baragaragara mu Ntara ayoboye, akavuga ko ariko bagomba gukora ibishobokab byose bakirinda umwanda mu mashuri.
Guverineri Uwamariya yavuze ko uretse gushyira ingufu mu gushishikariza cyane cyane ababyeyi kugira isuku y’abana babo bagiye no guhagurukira ikibazo cyo guta amashuri kw’abana bajya gushaka umurimo, nacyo cyagarutsweho muri iyi nama.
Mu Ukwakira uyu mwaka, Umuseke watangaje inkuru ku kibazo cyo guta amashuri kw’abana mu Ntara y’Iburasirazuba aho abana 201 ku kigo kimwe bataye ishuri mu mwaka umwe, ku mpamvu abayobozi bacyo batazi neza.
Guverineri Uwamariya avuga ko iki kibazo kireba cyane cyane ababyeyi b’abana. Ati “Tugiye gushyira imbaraga mu kumvisha ababyeyi ko umwana adakwiye guta ishuri ngo agiye gushaka akazi.”
Emmanuel Muvunyi umuyobozi wungirije ushinzwe ibizamini  mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, avuga ko bigoranye kuzamurira rimwe ireme ry’uburezi ariko ubu aricyo kibashishikaje cyane.
Ati “Birazwi ko igihugu cyacu cyateye imbere cyane mu bwitabire bw’abana bagana ishuri. Ubu turi kureba cyane no kuzamura ireme ry’uburezi bahabwa kuko biragora cyane kuzamura ibi byombi (ubwitabire n’ireme ry’uburezi) icya rimwe.”
Inama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye

UMUSEKE.RW

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego