Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Isupu y’igihaza.

Isupu y’igihaza. Ibikoresho ku bantu 4
200 gr igihaza gihase kitarimo inzuzi kandi gikatakase uduce twa mpandenye (cube)
30 gr Igitunguru gikatakase
40 gr Butter cg Amavuta y’ibihwagari
30ml ubuki bwa kinyarwanda
300ml Amata y’inshyushyu
300ml umufa w’ibishishwa bya karoti , ibitunguru, puwaro, na seleri
umunyu n’agasenda kugirango biryohe.
Uko bikorwa
Shyira isafuriya ifite indiba ikomeye kumuriro icamuke biringaniye,
Shyiramo ibitunguru bise n’ibikubiswe n’amavuta ariko bidahiye kuburyo bihindura ibara.
Ongeramo igihaza wakase ukomeze ugaragure kugeza amavuta atakiboneka kundiba y’isafuriya,
Noneho usukemo umufa w’imboga, amata, ubuki , maze ureke bibire
Nibibira uhite ugabanya umuriro ureke umuriro muke utuma bisebura ariko bitabira.
Birekere kuri uwo muriro mugihe cy’iminota 30 , kugeza igihaza cyoroshye cyane .
Ukoresheje akuma gasya k’amashanyarazi , bisye binoge neza maze uyungurure, usubize k’umuriro bishyuhe , maze wongeremo umunyu ariko usogongera kugirango udashyiramo igisoryo.
Gabura isupu ishyushye mbere y’ifunguro nyamukuru.
NB ; Wirinda gushoreranya umunyu n’ibyo uteste ugitangira kuko uko amazi agabanuka mu nkono niko umunyu wiyongera

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego