Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

ITANGAZAMAKURU:Ibinyamakuru byinshi byandika mu Rwanda ntibisohoka

Abanyamakuru bateraniye mu nama ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’itangazamakuru, bashima ko hari impinduka zatumye imikorere y’itangazamuru igenda neza mu Rwanda, ariko bagaragaza ko ibyinshi mu binyamakuru byandika bivuka bikagongwa n’imbogamizi ba nyira byo bavuga ko bihariye.

Ntaridwa Theodore uhagarariye Ishyirahamwe ry’Ibinyamakuru Byigenga (FPN) rikoreramo ibinyamakuru 28, yavuze ko mu Rwanda handitse ibinyamakuru bigera kuri 40, ariko ngo ibibasha gukora bigera kuri 15 gusa.
Benshi mu bafite ibinyamakuru bavuga ko bakomerewe cyane n’ikibazo cy’amacapiro kuko mu Rwanda hari rimwe kandi rihenda cyane.
Museminari Damas Damascene ufite ikinyamakuru cyitwa “Business Daily” yagize ati “Mu Mvaho haje icapiro twari twemerewemo imigabane, ariko kugeza ubu ryeguriwe abashoramari ibiciro birushaho kuba binini cyane, ibi bituma dukomeza kwambuka imipaka tujya gucapisha ibinyamakuru muri Uganda.”
Usibye icapiro rihenze, banagaragaje ko guhabwa amasoko mu matangazo no mu kwamaza ari ingingo ibangamiye iterambere ry’ubukungu bw’ibinyamakuru byabo. Ariko iyi ngingo yo ntivugwaho rumwe mu bafite ibinyamakuru.
Bamwe bavuga ko leta igira amatangazo menshi ikayaha ibinyamakuru bike kandi bimwe, abandi bo bakavuga ko biterwa n’ubushobozi buke bw’ibinyamakuru byabo, bimwe binashingwa n’abadafite igishoro cy’amafaranga.
Gatete Jean Bosco uyobora icyitwa Umurinzi yitanzeho urugero ko yigeze gutsindira isoko ryo kwamamaza akabura ubushobozi bwo kugera mu icapiro kugeza aryambuwe.
Yagize ati“Turavuga ngo batwima amakuru ariko turabarenganya, ubuse RBC yaba ishaka gukangurira abantu kuryama mu nzitiramibu, bakamamaza mu Murinzi utagera no mu Ntara n’imwe. Njyewe ubwanjye nigeze gutsindira isoko nyamara nza kuryamburwa nabuze ayo kwishyura icapiro.”
Inkunga zigenerwa itangazamakuru hari abavuga ko zidatangwa neza, ariko Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) kireberera itangazamakuru, kivuga ko hari byinshi cyabashije gufasha itangazamakuru cyane cyane iryigenga.
Mbanda Gerard ushinzwe itangazamakuru muri RGB avuga ko batanze miliyoni 40 mu ihuriro FPN ngo ryubake ubushobozi bw’ibinyamakuru, banashyikiriza mudasobwa ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).
Ibindi bibazo bavuze ko bibangamiye iterambere ryabo, ngo harimo kuba hari ubwo batsindira amasoko yo kwamamaza ariko amasezerano basinyiwe akabasazira mu ntoki bagitegereje guhabwa amasoko batsindiye bakayaheba.
Inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, iteranye ku nshuro ya gatandatu, ikaba iterana mu rwego rwo gusuzuma ibyagezweho mu itangazamakuru no kureba ibikizitiye iterambere ryaryo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego