Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Izi nizo Story zisigaye zibera hano kuri Facebook

Izi nizo Story zisigaye zibera hano kuri Facebook:
serie 1,Episode1

Umukobwa twakundaniye kuri fbk,
bitewe ninkuru nandikaga
sikamushimisha cyane! Umunsi
umwe nibwo inbox yanyandikiye
ati: bite Kama? Nukuri
ndagukunda nkakunda ninzenya
zawe, ahubwo ujye unsunikira
inbox.
Eh! Nanjye nahise musubiza ngo
thnx. Ubundi nkajya mwandikira
inzenya inbox, tuga chata,
burikanya mbese bigera naho,
duhana ama nimero ya phone, du
chat kuri whatsapp, fbk,
tukanakoresha msg za tigo!
Nyuma tuzagukundana karahava,
ariko ntaramubona nawe
atarambona, mbese ntabwo
nanjyaga kuryama cg we,
atambwiye ngo I love honey!
Nanjye nti : me2.
Njye nagiraga amahirwe yo kubona
amafoto ye, kuri fbk, ariko njyewe
ntafoto nashyizeho yanjye,
icyantangazaga, uko iminsi igenda
ishira yashyiragaho amafoto, asa
neza, ubundi nkabona yahindutse
ariko simbyiteho.
Yansabye kumuha ifoto inbox,
ndayimuha, ariko urabyumva
natoranyije inziza cyane iyiruta,
mbega ukuntu yishimye, hashije
nka 20min, mbona profile yifoto
yanjye yayishyize iwe : yandika
kuri wall ati : niwowe mugabo
niyumvamo kurusha abandi.
Nanjye nyibisoma numva ngize
ubwoba bwinshi, ariko burya muri
kamere yacu abahungu iyo
umukobwa atangiye kugukunda
cyane wowe utangira kubîgendamo
buhoro.
Nahise nanjye nshyiraho cmt igira
iti: thnx bebe, nawe aransubiza
ati : chry nari nagukumbuye,
ubundi du chatingira kuri wall ye
karahava. Mbese aba friends be
nabo barabibona.
Twamaze imyaka igera nko kuri
ibiri du chata ntawurabonana
n'undi, umukobwa y'igaga ibutare
muri farumasi, njye nkiga MKU:
mount kenya university,
Twahanye ngahunda mubiruhuko
ko tugomba guhura, tukamenyana,
iwabo yabaga kacyiru,
byarantunguye, ubwo nabonaga
msg kuri TIGO CASH igira iti:
wakiriye amafaranga 25 000 frw
avuye kwa Isimbi... Ikirukirwa
n'indi msg igira iti: amafaranga
yakugezeho?
Narumiwe cyakora pe, mubwirako
nayabonye, ariko mfite ubwoba no
kwishima pe!
Nahise nyabikuza,
doreko narimfite ubukene,
mpamagara umujama wanjye
witwa kevin, mugurira aka byeri
nanjye nywa akandi ariko
muganiza inkuru yose.
Nyuma njya kugura numukweto,
nagapantalo ka koto kugirango
nzabonane na chry meze neza
cyane pe,
Ntibyatinze pe,
umunsi wo guhura
warageze yambwiyeko duhurira
iremera muri gare, aho imodoka
zamasaka ziparika, nkihagaera,
ndamuhamagara, arambwirango
reba uwo wambaye ishati itukura,
nyimukubita amaso nabonye uko
namukekaga atariko ameze pe,
nukuri ntababeshye yari mubi pe
cyane kandi, ariko yambaye neza
ubona akomoka mumuryango
ukize.
Yarampobeye angwamo, ariko njye
nkamusuhuza ntamwîyumvamo
cyane, doreko nari maze
gutungurwa, twamanutse aho bita
come again, niho twaganiriraga,
ariko njye numvaga yantindiye
ngo ntahe, angurira aka benzi, na
byeri ubundi ndana sinda,
ntangira kuvuga ibîgambo bitari
byiza pe.
Ndamubaza nti: ese koko niwowe
tumaze iminsi tuvugana kuri fbk?
Arambwirango ninjye,
mpitamwereka amafoto,
ndamubaza nti: ko mbona hano c
warakaga ubu nkabona atari
wowe?
Nawe ibyabakobwa urabizi
atangira kwiriza agira ati: chry
koko ushaka kunyanga koko? Njye
ndagukunda cyane kandi
ntawakuruta.
Nanjye numva ngize agahinda
mpita mugwa mugituza.
Hashize iminota mike mbona haje
abakobwa babiri aho twari
twicaye, harimo umukobwa mwiza
pe, usa nawawundi turikumwe,
ariko we arinzobe. Ahita yiyamira
ati uyu niwe Kamali?
Eh nanjye birantungura pe, kumbi
nagatego bari banteze, ubwo
mbona umukunzi nyawe pe,
amafoto mbona arahura neza
cyane pe! Mbese icyabinyemeje
yahise amwaka fone ye,
aramubwira ati : wakoze cyane
kuyobora umu chry wanjye, n
Ubundi turishimana karahava pe,
ariko wamukobwa wanyakiye
mbere, nubwo yari mubi
nabonaga isuraye ikanguma
mumumaso, nkibuka namagambo
yambwiye, nkibuka uko yagiye
ababaye nkumva nanjye
birambabaje.
Nyuma twaje gutandukana
numukunzi wanjye.
nyigera
murugo mbona msg igira iti:
nukuri nyikubona bwambere
nahise nkukunda cyane pe, kandi
niwowe muhungu wambere
ndiriye mugituza cye, akampoza
amarira. Ni wamukobwa
wakwakiriye muri gare yaremera.
Kandi mvugakana na chrrie wawe,
yampaye fone ye ngo nkuyobore.
Kdi ntumwereke iyi msg.
Nanjye mpita musubiza
nti...... ....Loading ejo episode2.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego