Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Jocelyne, uhimba moderi z’imyenda

Jocelyne, uhimba moderi z’imyenda Jocelyne ahimba moderi z’imyenda. Style ye ni “Afro European” moderi za kinyaburayi ariko akoresheje ibitambaro bya kinyafurika nk’ibitenge. Yashinze company yise Rwanda Clothing .
Nkuko yabitubwiye yatangiye gukunda imyenda akiri muto, aho yajyaga akora imyenda y’ibipupe bye, uko yagiye akura akomeza abikunda ndetse akajya yikorera mode z’imyenda yambara.
Mu mashuri ye yize ibijyanye na cinema ndetse abikoramo igihe cy’imyaka itanu hanyuma ahitamo gukomeza gukora iby’imyenda yumvaga akunze cyane. Nkuko yabidutangarije, inararibonye yagize muri cinema rimufasha no mu gukora imyenda.
Jocelyne rero ahimba moderi z’imyenda , akazishushanya ndetse akamenya n’uko iyo myenda ikatwa hanyuma akayiha abadozi bakorana nawe bakayidoda. Yakira kandi na commande z’abamuhaye moderi akazibakorera.
Jocelyne rero akunda gutegura iyerekana ry’imyenda (fashion show) aho agaragaza ibihangano bye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego