Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kamonyi:Biyemeje Kurwanya Amavunja

Abanyakamonyi biyemeje guca amavunja

Abaturage barishimira ko amavunja agenda acika (Ifoto/ububiko)

Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi baratangaza ko badashobora kwihanganira indwara zikomoka ku mwanda, cyane cyane amavunja n’inda.

Ibi babisezeranije ubuyobozi nyuma y’aho muri ako Karere higeze kuvugwa ubu burwayi.

Aba baturage bo mu Murenge wa Musambira, bavuga ko kurwara amavunja byaba ari ikibazo mu gihe badahwema kwigishwa isuku, yaba iy’aho barara ndetse n’iy’umubiri.

Habinshuti Jean, yatangaje ko nawe yigeze kumva ko hari abakirwara amavunja biramutangaza, ati "twe hano i Musambira, nta muturage uyarwaye kandi n’uwo twabona ntitwamwihanganira.”

Nyiransengiyumva Louis nawe yavuze ko kera wasangaga abaturage benshi barwaye amavunja, ariko ngo ubu yaracitse. Ati "Nahamya ko usibye twe bakuru tuyazi, abana b’iki gihe bo usibye no kuyarwara ntibayazi.”

Aba baturage bavuze ko nyuma yo kumenya igitera amavunja n’inda bahise bafata umwanzuro wo kuyakumira bita ku isuku.

Habinshuti, avuga ko bimwe mu byo bakora babirwanya, harimo kwirinda  umukungugu bakurungira amazu yabo, kumesa imyenda bakoresheje isabune, ndetse bakagirira isuku umubiri wabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, nawe yabwiye abo baturage ko ntawe ushobora kwihanganira amavunja, abasaba gukomeza kwita ku isuku.

Yabashimiye ko indwara y’amavunja igenda iba umugani, gusa abasaba kutirara, ahubwo  bagakomeza ibikorwa bigamije kuyirinda.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego