Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kayonza:“Gira Isuku Mwana “ igiye gukemura ikibazo cy’umwanda mu banyeshuri

Umuryango SFH Rwanda ufatanyije n’Intara y’Uburasirazuba batangije gahunda ya “Gira Isuku” igamije gutoza abana bari mu biruhuko kugira isuku bakazasubira ku ishuri basobanukiwe n’uburyo birinda umwanda n’indwara ziwukomokaho. Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara ku rwunge rw’amashuri rwa Muzizi, abatuye ako karere n’abayobozi batandukanye bakora umuganda udasanzwe bavugurura amwe mu mashuri yari yarangiritse.
“Gira Isuku” Izatangira ubuyobozi bw’imirenge bahuza ababyeyi mu nama bahugurwe ku buryo batoza abana babo isuku, nyuma bazagenzurwe niba barashyize mu bikorwa ibyo bigishijwe.

“Gira Isuku Mwana “ igiye gukemura ikibazo cy’umwanda mu banyeshuri
Abaturage berekwa uburyo basukura amazi bakoresheje umuti wa Pure
Ndayambaje Samuel wo mu murenge wa Rukara yavuze ko kuba hari ahakigaragara umwanda ku bana mu miryango imwe n’imwe, biterwa n’imyunvire ikiri hasi, n’abagabo badafatanya n’abagore mu kwita ku burere bw’abana babo.
Ati ”Ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikiri hasi njyewe mbona ari cyo gituma hakiri imiryango imwe n’imwe ifite abana bafite umwanda, none se wowe uri mubyeyi waba ufite umwanda umwana wawe akagira isuku? Ntabwo bishoboka rwose.“
Abana bateze amatwi inyigisho ku isuku
Ishimwe Sandra we asanga abagabo batererana abagore babo mu kurera abana ari bo ntandaro y’umwanda ukabije ku bana.
Yagize ati ”Abagabo batererana abagore babo mu kurera abo babyaye bagahugira mu businzi nibo batuma bamwe mu bana barwara amavunja, kuko usanga umugore ahugiye mu mirimo itandukanye kugira ngo abone igitunga umuryango we ntabone umwanya wo kubitaho .“
Guverineri Intara y’Uburasirazuba, Odette Uwamariya, yatangaje ko kuba hari ahakigaragara zituruka ku mwanda nk’amavunja kuri bamwe mu banyeshuri ari igisebo gikomeye.”
Ati ” Muri iki kinyejana turimo birababaje kumva ko hari abakirwaye amavunja, ababyeyi bareke gutezuka kunshingano zabo bite kubana babagirire isuku nkuko bikwiye kuko isuku ari soko y’ubuzima. “
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba Mujamawariya Odette
Uwamariya yavuze ko hagiye gushyirwaho ingamba ngo gahunda ya “Gira Isuku “ ishyirwe mu bikorwa, ubuyobozi bw’intara bugahangana n’abagaragaza intege nke mu kuyubahiriza.
Ati ” nimba dutangije gahunda nkiyi ifitiye abanyarwanda akamaro ukagaragaza ko yakunaniye mu kuyishyira mubikorwa icyo gihe birashoboka ko wasimburwa n’abandi kuko uba wananiwe imirimo ushinzwe. “
Gihana Wandera Manaseh umuyobozi wa SFH Rwanda atangaza ko bazashyigikira ubuyobozi bw’iyi ntara mu gushyira mubikorwa iyi gahunda.
Yagize ati ” Twagiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mubikorwa, nk’umuryango wita ku buzima bwo mu muryango (Society For Family Health) dukangurire abaturage ibijyanye n’isuku n’isukura.“
Iyi gahunda itangijwe nyuma y’aho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame anengeye bamwe mu bayobozi kuba badakangurira ababyeyi kwita kubana babo babagirira isuku kugeza naho bamwe muri bo barwara indwara zikomoka ku mwanda harimo n’amavunja
Muri gahunda ya Gira Isuku abaturage bubakiwe uturima tw'igikoni
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego