Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kubwira abana nabi bishobora gutuma batoroka imiryango

Abana bo mu Murenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza bahawe urubuga bagaragaza ibintu byinshi bituma umwana afata icyemezo cyo kuzibukira ababyeyi akaba inzererezi, hakaba hagarukwa ku ntonganya ababyeyi bahoza ku bana. Abana bagaragarije ababyeyi babo impungenge za bamwe ubwo umuryango wa gikirisitu ukorera mu Rwanda, Teafund, watangizaga iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore tariki ya 28 Ugushyingo 2014.
Aba bana bagaragaje bimwe mu byo bifuza kurindwa bituma bamwe muri bo bafata ibyemezo byo kuva mu miryango yabo bagatoroka, bamwe bakajya mu mihanda abandi bakajya gushaka akazi ko mu rugo.

Kubwira abana nabi ni kimwe mu bituma batoroka imiryango
Ababyeyi na bo batanze ubutumwa bukangurira ababyeyi gukomeza gutanga urugero mu muryango
Icyo abana bahuriraho ni uko kuva mu miryango kw’abana bagenzi babo biba byaturutse ku babyeyi nko kubabwira nabi nta rukundo, kuba ababyeyi bahora batongana bikabangamira abana nubwo hari n’abananirana iwabo nta kibazo bafite.
Kabatesi Deborah afite imyaka 14 yagize ati “Hari ababyeyi batita ku bana babo bakabatoteza, bagahora bababuza amahoro, bigatuma batoroka bakagenda ntibaguruke kuko nta cyiza babona iwabo. Ibyo bikwiye kurangira kuko ubuzima bwabo bw’ahazaza buba bupfuye.”
Shyirambere Martin w’imyaka 15 yongeyeho ati “Iyo ababyeyi bahora barwana, batuka abana babo banababwira nabi, bituma bigendera bakabahunga kandi ni ho bashobora guhurira n’ibibazo igihe bavuye ku babyeyi babo batabitayeho kandi bakavano mu mashuri.”
Kubwira abana nabi ni kimwe mu bituma batoroka imiryango
Umuyobozi w’Umuryango FearFund mu Rwanda, Kayitesi Penina, yasabye abyeyi guhagurukira hamwe bagakora uko bashoboye mu gukumira ibibangamira abana kuko buri mwana wese aba ari mu nshingano zabo.
Yagize ati “Umwana apfa mu iterura, turakangurira ababyeyi bahuriye n’umwana bamwiteho bamurinde ibyatuma ahohoterwa ndetse bamuhe uburere bukwiriye nk’uzamubazwa mu ijuru. Ibyo buri mu byeyi abikoze ihohoterwa ndetse n’icuruzwa rikorerwa abantu, rigenda rifata indi ntera ridasize n’abana, ryacika mu gihugu cyacu ndetse n’ahandi.”
Kayitesi yakomeje asaba ababyeyi bitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa ‘icuruzwa ry’abantu korohera abana, bakabahana mu rukundo ibyo abana babasabye batabifitiye ubushobozi bakabasobanurira uko ubukungu buhagaze mu rugo aho kubabwira nabi, kubatuka no kubakubita nk’uko bana babigaragaje.
Iyi minsi yatangijwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa, tariki ya 26 Ugushyingo 2014, wasabye buri wese guhagurukira kurwanya ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu.
Insinganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Uburere buboneye, ni ingenzi mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.”
Kugeza ubu ihohoterwa cyo kimwe n’icuruzwa ry’abantu , riragenda rifata intera aho ku Isi; imibare y’abahohoterwa igera kuri miliyoni 27, icuruzwa ry’abantu ryambukiranya imipaka ikangana na n’ibihumbi 800 naho mubana bato akaba ari miliyo imwe buri mwaka.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego