Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kwamamaza inzoga bibera muri Primus guma guma biteye impungenge

Kwamamaza inzoga bibera muri Primus guma guma biteye impungenge

Gusoza irushanwa rya kane rya primus guma guma super star (PGGSS) byabaye nyuma gato y’uko hamaze iminsi hagaragaye ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi mu rubyiruko rw’u Rwanda ndetse vuba aha hari abana bagiye bafatirwa mu tubari banywa inzoga kandi batarakwiza imyaka yabigenewe. Kwamamaza inzoga ya Primus bibera muri ayo marushanwa kandi haba hari imbaga y’urubyiruko yugarijwe n’ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi biteye inkeke.
Nkuko tubikesha inkuru yasohotse muri the New Times mu kwa gatandatu bivugwa ko mu Rwanda byibura umusore cyangwa inkumi 1 mu bandi 13 aba yaratwawe no kunywa inzoga (dependency). Iki kibazo cyarahagurukiwe n’inzego zitandukanye aho hafashwe ingamba nyinshi zirimo kutagurisha inzoga mu bana no kutazibatuma ariko kandi kwamamaza inzoga mu rubyiruko yaba abagejeje imyaka yo kunywa inzoga cyangwa kutazinywa birakorwa harimo n’iyamamaza ribera muri PGGSS.
Nubwo abanywa inzoga nyinshi batanywa primus gusa cyangwa ubwoko bumwe bw’inzoga, Primus guma guma niyo twibandaho kuko ari kimwe mu birori byitabirwa cyane n’urubyiruko kurenza ibindi aho mu ntara abarenga ibihumbi 20 bitabiriye ayo marushanwa naho I Kigali ikitabirwa n’abasaga ibihumbi 40 nkuko tubikesha mu mibare ya primus guma guma 2013 iva mu ma rapporo ya Bralirwa ari nayo itegura amarushanwa ya PGGSS ikanakora inzoga ya Primus.
Tutirengagije ko ku ruhande rumwe PGGSS ari uburyo bwo gutera inkunga abahanzi b’umuziki ndetse igatuma n’abaturage cyane cyane urubyiruko bahura n’aba star bakunda, ku rundi ruhande haberamo kwamamaza inzoga ya primus haba aho ayo marushanwa aba abera cyangwa se aho binyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’aba star ubwabo baba bamamaza mu magambo no mu bikorwa .
Kwamamaza bibera muri iri rushanywa bikaba biteye impungenge kuko riri mu bintu bishobora gukururira urubyiruko kunywa inzoga kubera impamvu zikurikira :
Icyambere ni uko Ubushakashaktsi butandukanye ku isi bwagiye bwerekana ko uko urubyiruko rubona iyamamaza ry’inzoga barushaho gushaka kuzigerageza no kuzinywa kuko bumva ari ibisanzwe. Ndetse ubushakashatsi bigaragaza ko abana b’ingimbi bareba cyane Iyamamaza ry’inzoga baba bagira ibishuko byinshi byo kuzinywa. Bityo urubyiruko rukurikirana amarushanwa ya Primus Guma Guma bakurikira inshuro nyinshi iyamamazwa ry’inzoga ya primus mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no kubyirebera amaso ku maso bikaba bishobora kugira ingaruka ku myumvire yabo ku bijyanye no kunywa inzoga byaba icyo gihe cyangwa se mu minsi izakurikira.
Nubwo ubu bushashatsi butakozwe mu Rwanda ngo buhuze iyamamaza n’imyitwarire ijyanye n’inzoga, ibyari byo byose kwamamaza inzoga ku bantu basanzwe bugarijwe n’icyo kibazo ntibiri mu byagabanya icyo kibazo.
Icya kabiri ni umwihariko wa Primus Guma Guma ugererabije n’ubundi buryo urubyiruko rubona amakuru ku bijyanye no kunywa inzoga. Mu Rwanda urubyiruko rufite byinshi bibakururira kunywa inzoga, yaba kubirebera ku bo mu miryango, mu birori bitandukanye, kwigana urungano, ndetse no mu iyamamaza rikorerwa ku byapa no mu bitangazamakuru. Akarusho ka primus guma guma ni uko ihuza umuziki hamwe n’aba star bakunzwe n’urubyiruko ndetse ayo marushanywa agakwirakwizwa mu bitangazamakuru byinshi harimo no kwamamaza inzoga.
Ukurikije ko urubyiruko rukiri ruto ruba rufata aba star nk’abo barebaraho (role models), Iyamamaza rikorerwa muri Primus guma guma rifite imbaraga nyinshi zo gutambutsa ubutumwa ku rubyiruko bwo kunywa inzoga. Twatanga urugero ku mwaka wa 2013 aho gutangiza ku mugaragaro icupa rito ry’inzoga ya primus ryakozwe n’umuhanzikazi Knowless mu marushanwa ya PGGSS maze iryo cupa rigahita rimwitirirwa, nubwo Bralirwa itahinduye icyapa cy’iryo cupa hakiriho irya Primus, izina ry’akabyiniriro ka Knowless naryo ryahawe iryo cupa.
Bralirwa itegura PGGSS ndetse n’ibindi bigo by’ubucuruzi bw’inzoga zemewe bafite uburenganzira bwo kwamamaza ibikorwa byayo, gusa hari hakwiye kwitabwaho ikibazo cy’inzoga zikabije kiri mu rubyiruko maze uburyo bwo kuzamamaza bukagira gahunda ngenderwaho nkuko hari ingamba zafashwe zigabanya kwamamaza itabi.
Ni byiza ko hakorwa ibikorwa byinshi bigamije kurwanya inzoga mu rubyiruko ndetse na Bralirwa hari ibikorwa ikora ikangurira urubyiruko ko rutemerewe kunywa inzoga mbere y’imyaka 18 ariko kandi ku rundi ruhande urubyiruko rukururirwa kunywa inzoga binyuze mu iyamamaza ryinshi ry’inzoga ritandukanye harimo n’iyamamaza rikorerwa mu irushanwa rya primus Guma guma. Kandi muri ayo marushanwa ya PGGSS nta garde-fous ni ukuvuga nta kibuza abana ndetse bataragira imyaka 18 kuyazamo.
Hakwiye gushyirwaho gahunda ibuza abana cyane cyane abato kuza muri bene ayo marushanwa . Byaba ngombwa iryo yamamaza rikabera muri za salles (ibyumba) aho kubera ku gasozi maze abana bakabuzwa kuhinjira. Cyangwa se nanone hakamamazwa ikinyobwa kitari inzoga muri PGGSS.
Iki Kibazo kirakomeye :Ministeri y’urubyiruko ndetse na Police bagombye kugikurikirana. Uruhare rw’ ababyeyi mu kurinda abana iyamamaza ry’inzoga narwo rurakenewe gusa mu birori nka PGGSS ntibaba babifiteho imbaraga nyinshi.
Astrida Uwera
Kwamamaza inzoga bibera muri Primus guma guma biteye impungenge
Igicupa kinini cyane cya Primus cyari giteretse imbere y’abitabiriye amarushanwa iruhande rw’aho abahanzi baririmbira
Kwamamaza inzoga bibera muri Primus guma guma biteye impungenge
Ubundi buryo bwagiye bukoreshwa bwo kwamamaza inzoga ya primus.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego