Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kwifungisha burundu nta ngaruka bigira mu gutera akabariro- Abifungishije

Abagabo b’Abanyarwanda basaga 3200 baboneje urubyaro bakoresheje uburyo bwa burundu (Vasectom) bemeza ko bitabangamira igikorwa cyo gutera akabariro nk’uko bivugwa na bagenzi babo batarabyitabira.

Nk’uko bitangazwa n’abagabo bo mu ishyirahamwe"Turuhure abagore bacu” rikorera mu Karere ka Rulindo” bavuga ko nyuma yo kubona ibyiza bya"Vasectomy”bagiye babikangurira n’abagabo bo mu tundi Turere, kuri ubu abagabo bifuza kwifungisha burundu bakaba baruta ubushobozi umubare w’abaganga babikora.

Ibi kandi byemejwe n’ukuriye agashami gashinzwe kuboneza urubyaro muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Kagabo Leonard, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 22 Ukwakira 2012 ati "kwifungisha burundu ntibibuza umugabo kuba umugabo, kuko ibice by'umubiri we bikomeza gukora neza."

Yavuze ko  ubwiyongere bw’abashaka kwisiramuza byatumye bategura gahunda yo guhugura abandi baganga bahereye mu Karere ka Ngororero kari mu Turere 8 twagaragaje kenshi ko tudafite abaganga bazi gukora Vasectomy”

Nyuma ya Ngororero ngo bazakurikizaho Akarere ka Gatsibo ko gafite abaganga bazi gukora Vasectomy ariko umubare  w’abyifuza ukaba urusha ubushobozi bw’abagomba kuyikorerwa kuko buri bitaro byagenewe abaganga 2 gusa kandi hari n’igihe biba ngombwa ko bimurirwa n’ahandi hagasigara abatarabihuguriwe.

N’ubwo hari Uturere tudafite abanganga bazi gukora vasectomy nyamra ngo mu mwaka wa 2011 bari bahuguye abaganga 2 kuri buri bitaro uretse ko bagiye bimurirwa ku bindi kandi hakaba hakiongeraho nabagiye kongera ubumenye.

Munyaneza Pierre wo mu ishyirahamwe Turuhure abagore bacu we akaba yarongeyeho ko Vasecyomy yabagabanyirije amakimbirane mu miryango cyane cyane ku bagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n'abo batashakanye, bakabyara abana hirya no ino.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego