Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Margaret Nantongo Zziwa wari umuyobozi w’Abadepite ba EAC yikomye Dr Richard Sezibera

Uwari umuyobozi w’Abadepite ba EAC yikomye Dr Richard Sezibera

Margaret Nantongo Zziwa uherutse guhagarikwa by’agateganyo ku buyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu kiganiro n’abanyamakuru ejo hashize (Ifoto/Interineti)

Zziwa wahagaritswe ku buyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yashyize mu majwi Dr. Sezibera kuba inyuma y’ibikorwa byatumye ahagarikwa.

Margaret Nantongo Zziwe yavuze ko Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Richard Sezibera, "yakoreshejwe mu kumpagarika ndetse akaba akomeje ibikorwa byo kunyikiza”.

Ibi yabivugiye i Kampala kuri uyu wa kabiri kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2014, mu kiganiro n’abanyamakuru, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor.

Margaret yahagaritzwe kuwa 25 Ugushyingo mu gihe cy’iminsi 21 kugira ngo hakorwe igenzura ku myitwarire ye bivugwa ko idahwitse.

Gusa Dr. Sezibera Richard yahise atangaza ko ibyo Depite Zziwa avuga nta shingiro bifite kuko akazi akora gashingiye ku gufatanya n’umuntu wese aba badepite b’iyi nteko batora ngo abayobore.

Yagize ati, "Kumuhagarika (Zziwa) byakozwe n’abantu 32. Nta ruhare nabigizemo. Njye ndi umuntu wo ku ruhande, sindi mu batora kandi nta ruhare na ruto nagize mu byakozwe”

Dr Richard Sezibera yakomeje agira ati, "uburyo nagiye mfatanya n’ibiro by’umuyobozi wa EALA burazwi. Nakoranye n’uwamubanjirize, nawe ubwe twarakoranye kandi nzanakorana n’undi abadepite bazemeza ko abayobora”

Margaret Zziwa yavuze ko Dora Byamukama, Umudepite mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe cya Uganda nawe ari inyuma y’igikorwa cyo gushaka kumuhirika.

Dora Byamukama ni nawe wari uhanganye na Zziwa ubwo yiyamamarizaga kuyobora iyi nteko.

Muri iki kiganiro Margaret Nantongo Zziwa yavuze ko abadepite bo muri Uganda baba muri EALA batakaje gukunda igihugu kubera ko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yababujije gushyira umukono ku nyandiko yasabaga ko Zziwa akurwa kuri uyu mwanya ariko abadepite batanu muri barindwi baturuka muri Uganda bakarengaho bakabikora.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego