Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Mariam, umwarabukazi wa mbere watwaye indege y’intamabara

Mariam, umwarabukazi wa mbere watwaye indege y’intamabara

Ubusanzwe mu bihugu byiganjemo abasilamu usanga abagore baho bafite imiziro yo gukora imirimo imwe n’imwe.
Gusa kuri Mariam we ngo byaje kumubera amahirwe ubwo muri leta zunze ubumwe z’abarabu bemereraga abagore kujya mu gisilikare, akaba yarayise yinjiramo none asigaye atwara indege y’intambara ya F-16
Mariam al-Mansouri, yavutse mu 1979 avukira muri leta ya Abu Dhabi. Kuva akiri muto Mariam yari afite inzozi zo kuzaba umusilikare ariko agaterwa impungenge nuko mu gihugu cyabo nta bagore bari bemerwe kujya mu gisilikare.
Ubwo leta zunze ubumwe z’abarabu zemereraga amagore kujya mu gisilikare, Mariam niwe wabaye umugore wa mbere winjiye mu gisilikare akaba yaragiye mu ngabo zirwanira mu kirere.
Mariam amaze kugera mu gisilikare yarakomeie ndetse ajaya kwiga n’ibyo gutwara indege z’intambara mu ishuri ryitwa the Khalifa bin-Zayed Air College, ryo muri leta zunze ubumwe z’abarabu. Byaje kumubera amahire kuko yari asanzwe anabikunda none ubu atwara indege ya F-16 akaba ari nawe uhagarariye ingabo zirwanira mu kirera za leta zunze ubumwe z’abarabu zagiye guhangana na ISIS muri Syria.
Mariam nka pilote w’ingabo zo mu kirere za Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, niwe wifashishijwe mu bitero bya mbere by’indege byo kurasa ku ngabo za Leta ya Kisilamu( ISIS) byakozwe n’ubufatanye bw’ingabo mpuzamahanga.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Deraa al Watani, Mariam yavuze ko umuryango we wamufashije kwinjira mu gisilikare kuko kuva akiri umwana yri afite inzozi zo kuzaba umusilikare ukomeye. Gusa ngo mu buzima bwe bwose imbogamizi yahuraga nayo, yari imyumvire iri mu bantu yo kumva ko umukobwa atashobora ibintu bimwe n’umuhungu.
Mariam yatangarije televiziyo ya Leta ya Abou Dhabi ko azaharanira uburenganzi bwa bagenzi be b’igitsina gore mu gukorera igihugu no mu gisirikari. Ariam yagize ati :“Umugore n’umugabo bafite uburenganzira bwo kujya mu bice byose kandi bakagera kure”.
Source : nbc.com na wikipedia
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego