Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Meya wa Muhanga yibwe n'abantu bataramenyekana

Meya wa Muhanga yacucuwe

Mutakwasuku Yvonne avuga ko ibyamukorewe ari ubujura busanzwe (Ifoto/Ububiko)

Meya w’Akarere ka Muhanga yibwe n’abantu bataramenyekana, akaba yibwe bimwe mu bikoresho we avuga ko ataramenya agaciro kabyo.

Mutakwasuku Yvonne aravuga ko ubu bujura bwabaye mu ijoro ryo ku wa 01 rishyira tariki ya 2 Ukuboza 2014.

Meya Mutakwasuku yibwe ibikoresho birimo ama televisiyo, itapi, radiyo, decoder n’ibindi, gusa umuzamu we ngo ntiyari yanamenye ko bibwe.

Mutakwasuku avugana n’Izuba Rirashe, yagize ati "Abajura baje mu masaha y’ijoro, gusa kubera ko igipangu cyacu ari kirekire banyuze ku muturanyi wacu, buririra ku mucanga uhari bagera iwacu,  baca gireyaje z’amadirishya, biba ibikoresho birimo radiyo na televisiyo, decorder ama telekomande, batwara na tapi yo  muri salo n’ibindi.”

Yagize ati "Kugeza ubu ntituramenya igiciro cyabyo, kuko ibyinshi byari byaratumijwe mu mahanga.”

Yavuze kandi ko aba bajura bamaze kwiba iwe, bakomereje ku muturanyi we na we bamwiba ibikoresho birimo televisiyo n’ibindi bikoresho.

Aba bajura ngo baciye mu rihumye umuzamu we, utari wamenye uko byagenze, aho Mutakwasukuru yagize ati  "Kugeza ubu ntabwo twakeka ko uyu muzamu yabigizemo uruhare, tumaranye na we imyaka irenga itanu. Ikibigaraza ni uko twibwe bugacya agafata urugendo rwe arataha atazi ibyabaye. Nitwe twamuhamagaye mu gitondo tubonye ko twibwe, na we atubwira ko atabimenye.”

Ku birebana n’umutekano we bwite, Mutakwasuku yavuze ko nta bwoba afite, kuko ngo abamwibye iyo bashaka kugira ikindi bakora baba babikoze, kuko bageze imbere mu nzu barangiza bakagenda.

Yagize ati "Njyewe ndabona ko ari ubujura busanzwe, kuko ari ushaka kwangiza ibindi yari kuba yabikoze, aba ni abajura basanzwe kandi  n’ahandi haribwa ndumva nta kibazo cy’umutekano wanjye cyihariye mfite cyangwa umuryango wanjye.”

Aravuga ko ikibazo cy’ubujura mu Mujyi wa Muhanga kimaze iminsi gihari, gusa ngo bakomeje guhangana nacyo cyane cyane mu mpera z’umwaka.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego