Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Mu Budage bazakoresha amatara ayobora imodoka bashyigikira uburinganire

Mu Budage bazakoresha amatara ayobora imodoka bashyigikira uburinganire

Mu Budage kimwe no mu bindi bihugu amatara ayobora abantu n’imodoka( traffic controller) azwi ku izina rya ‘feu rouge” mu Rwanda, asanzwe abamo ishusho y’umuntu w’umugabo ariko ubu muri Dortmund bari gushaka gushyiramo amashusho y’abagore agera kuri 50% by’ayo amatara.
Abanyepolitiki batandukanye barimo abaturuka mu ishyaka ribungabunga ibidukikije bemeje ko amatara amwe n’amwe agomba kushyirwamo amashusho y’abagore mu rwego rwo kwerekana ko bafite uburenganzira bungana n’ubw’abagabo.
Mu rwego rwo kurushaho kwerekano ko iyi foto ari uy’umugore agomba kuzaba yambaye ijipo kandi bagashyiramo urumuri ruhagije kugirango agaragare neza.
Hashize imyaka myinshi abayobozi bo mu Budage batera impaka ku buringanire ariko abagore baracyafite umubare muke w’ababahagarariye mu nzego zitandukanye kandi bakaba bagifite ikibazo cyo kubona umushahara muke ugereranije n’abagabo.
Mu minsi yashize leta yashyizeho itegeko risaba ibigo bimwe gushyira abagore mu nzego zibigize kugeza ku buyobozi bukuru.
Mu rwego rwo gurushaho kumvikanisha ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo leta y’abasabye, abayobozi bo muri Dortmund bo bari kwifuza guhera ku matara ayobora imodoka n’abagenzi ku mihanda bashyiramo amashusho y’abagore agera kuri 50% by’ayo matara.
Byanditswe hifashishijwe ; the guardian.com na washingtonpost
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego