Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Mu Bwongereza bagiye guha abagore ikiruhuko mu minsi y’imihango

 Mu Bwongereza bagiye guha abagore ikiruhuko mu minsi y’imihango

Mu kwezi gushize mu Bwongereza bateye impaka ku gushyiraho ikiruhuko ku bagore n’abakobwa bagiye mu mihango kuko bamwe baba bafite ububabare bidasanzwe ntibabashe gukora akazi neza.
Ibi biganiro biba bimeze nko gutera impaka byashyushye cyane nyuma yaho icyo gitekerezo kizamuwe muri Festival yo gutanga ibitekerezo yabereye muri Cambridge mu kwezi gushize.
Umuganga wize ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’imyanya myibarukiro y’abagore wari muri iyo nama witwa Dr. Gedis Grudzinskas, yavuze ko yemeranya no gutanga ikiruhuko mu minsi y’imihango kuko akenshi yakira abarwayi barembejwe n’iminsi yabo y’ukwezi kandi ugasanga bahangayikishijwe n’akazi kuko baba batemerewe ikiruhuko kandi rimwe na rimwe impamvu zabo ntizumvikane ku bayobozi babakuriye mu kazi.
Kuba hajyaho ikiruhuko ngaruka kwezi ku bagore mu Bwongereza mu gihe bagiye mu mihango si igitecyerezo gishya kuko hari ibihugu byo muri Aziya y’iburasirazuba byamaze gushyiraho amategeko agenga ikiruhuko mu gihe umugore ari mu mihango
Ibihugu byashyizeho amategeko y’ikiruhuko cy’abagore mu gihe cy’imihango :
Ubuyapani ; mu Buyapani niho ha mbere ku isi babashije gushyiraho itegeko rigenga ikiruhuko ku bagore bari mu mihango. Mu 1947 nibwo iryo tegeko ryagiyeho kuko wasangaga akenshi nta byumba byateganirijwe gufasha abagore mu gihe bari mu mihango.
Muri iryo tegeko bavuga ko umugore uri mu mihango yemerewe gusiba akazi nta bwoba bwo kwirukanwa afite, gusa ibigo ntibitegetswe kwishyura iyo minsi basibye, kandi nta minsi runaka ikiruhuko kivugwa ko kigomba kurangiriraho
Koreya y’amajepfo : Muri Koreya y’amajyepfo ho abagore bemerewe umunsi umwe w’ikiruhuko ariko uwo munsi bakawuhemberwa. Mu gihe umugore atafashe uwo munsi aba agomba kuwishyurirwa.
Indonesia : Muri Indonesia ho abagore bafata iminsi ibiri y’ikiruhuko mu gihe cy’imihango
Taiwan : Taiwan nicyo gihugu giheruka gushyiraho itegeko rigenga ikiruhuko mu minsi y’imihango aho mu mwaka wa 2013 bemeje ko abagore bazajya bafata iminsi 3 y’ikiruhuko mu minsi y’imihango.
Bamwe bavuze ku buryo ayo mategeko asumbanyisha abagore n’abagabo, abandi bakavuga ko iby’ayo amategeko ari kwerekana ko umugore afite imbaraga nke kandi akaba ategekwa n’umubiri we. Gusa ukuri kuri ibyo byose ni uko mu bihugu byemeje ayo mategeko, uzasanga ari hake cyane bayakurikiza.
Source : CTVnews.ca
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego