Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Mu Rwanda hari uburyo bwo gufasha abarwayi bafite indwara zikomeye kandi zidakira

Mu Rwanda hari uburyo bwo gufasha abarwayi bafite indwara zikomeye kandi zidakira Uburyo bwo gufasha abarwayi bafite indwara zidakira kandi zikomeye zigeze ku rwego rwa nyuma babwita palliative Care cyangwa soins palliatifs mu zindi ndimi bukunze gukorwa ku ndwara nka Kanseri, Sida ku rwego rwa nyuma, impyiko zikomeye, kugagara ku ngingo z’umubiri n’izindi zikomeye.
Nkuko muganga Ntizimira Heritier wita kuri abo barwayi abitangaza, ibintu by’ingezi bakorera abarwayi bageze kuri urwo rwego ni ibi :
-  Kugabanya ububabare bw’ibimenyetso bw’indwara dore ko baba babara cyane
-  Gusobanurira umurwayi indwara arwaye
-  Kumufasha kwitegura kwitaba Imana harimo no kumukangurira kuraga cyangwa se gukora testament.
Nkuko akomeza abivuga, bita no ku bagize umuryango w’umurwayi bakabafasha mu kwakira ubwo burwayi, kubasobanurira uburwayi bw’umuntu wabo, kubafasha gufata ibyemezo bya ngombwa bijyanye n’ubwo burwayi dore ko uburwayi nk’ubwo buba hari igihe buba umutwaro ku muryango. Nkuko akomeza abivuga bakurikirana abagize umuryango ndetse na nyuma y’uko umurwayi yitabye Imana.
Kuri ubu izo serivise ziboneka mu bitaro 4 bya Leta : CHUK, Kibagabaga, Rwamagana, Butaro, hakaba hari gahunda yo gukomeza kuzigeza mu bitaro byose.
Mu mirenge hatangwa izo service rero hahuguwe abajyanama b’ubuzima 481 bamenya umurwayi ukeneye kwitabwaho mu mudugudu, akamukurikirana byaba bibaye ngombwa akamushyikiriza centre de sante ya hafi nayo ikohereze umuganga usuzuma uwo murwayi aho ari cyangwa se abagize umuryango bakajya kumufatira imiti. Rero umurwayi akurikiranirwa kwa muganga iyo ndwara ikigaragara ndetse yamara no gusezererwa kwa muganga agakomeza gukurikiranirwa mu rugo.
Ubu ni uburyo bwiza rero bukuraho ibyajyaga bikorwa kera byo gusezerera umurwayi ngo atahe mu rugo kuko ntacyo bamukorera agahura n’ububabare bukabije adafite abamwitaho babihuguriwe. Ubu buryo kandi bwishyurwa na Mitiweri (mutuel ) isanzwe yo kwivuza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego