Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Muri 2014 umuntu ku giti cye ashobora kwipima SIDA

Mu mwaka utaha wa 2014 umuntu ku giti cye mu Bufaransa azaba ashobora kwipimira ibizamini by’agakoko gatera SIDA yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima mu Rwanda kiravuga ko ubu buryo bwa "Oralquick" buzatangira gukoreshwa no mu Rwanda mu bihe bya vuba.

Ni uburyo bufasha umuntu kwipima, bugaragaza ko umuntu afite cyangwa adafite ubwandu bwa SIDA mu gihe kitarenze iminota 30 gusa.

Inzobere mu by’ubuzima harimo na Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cy’u Bufaransa, Marisol Touraine, zivuga ko uwipima muri ubu buryo atari ngombwa ko akenera inama za muganga ahubwo icy’ingenzi ari ukwipima ibizamini byo mu maraso no mu macandwe, byaba ngombwa igisubizo abonye akaba yanakijyana muri laburatwari (Laboratoire).

Ubu buryo bushya bwo kwipima agakoko gatera SIDA bujya gusa n’ubwari busanzwe bukunze gukoreshwa n’abantu ku giti cyabo hanze y’amavuriro (Tests rapides d’orientation diagnostique) buzwi nkaTROD)

Mu Bufaransa ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga mu kwipima buri mwaka bubafasha kumenya abantu bashya ibihumbi 4.000 banduye, bukanafasha abandi 400 kwirinda kwandura.

Ushinzwe kurwanya agakoko gatera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Sabin, avuga ko ubu buryo busanzwe bwo kwipima agakoko gatera SIDA no mu Rwanda buhari kandi bukorwa mu buryo butagoranye.

Sabin ati "icyo tugomba gukora ni uguhuza igikorwa cyo kwipima no kuvurwa ku basanze baranduye”.

Yongeraho ko ubu buryo bushya bwo kwipima bwo butaragera mu Rwanda ariko nabwo bateganya ko buzahagera mu minsi ya vuba.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego