Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Nepal: abagore bari mu mihango birukanwa mu ngo

Nepal: abagore bari mu mihango birukanwa mu ngo Mu burengerazuba bwa Népal hari umuco wo gushyira mu kato umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango aho amara iminsi 7 ataba mu rugo. Muri iyo minsi y’akato bamwe muri abo bagore usanga bararwaye, abashwe ku ngufu ,abandi bakicishwa inzara.
Mu gihe umukobwa cyangwa umugore wo muri mu burengerezuba bwa Nepal mu duce tw’ibyaro ari mu mihango aba agomba kwirukanwa mu rugo akazahagaruka nyuma y’icyumweru.
Kuko abenshi bashyirwa mu nzu zitabamo abantu cyangwa bakarara mu bihuru, iminsi irirndwi ijya gushira bamwe barafashwe ku ngufu abandi barishwe n’inzara kuko baba batemerewe kuza mu rugo, naho abandi bakaribwa n’inzoka zo mu ishyamba cyangwa bakarwara.
Uwo muco wo guha akato bikabije abagore n’abakobwa bari mu mihango, wakomotse mu myizerere y ‘abahindu bakaba barawitaga chaupadi.
25% by’abatuye mu burengerazuba bwa Nepal bemera ko imana z’abahindu (hindu gods) zihana abagore bose bajya mu mihango, imiryango yabo, imirima yabo ndetse n’ibyo bahunitse, n’ikindi kintu cyose bakoraho mu gihe bababarekeye mu mazu. Iyo myizerere igaragara cyane mu bantu bakuze haba abagore n’abagabo, ariko abana bakibyiruka ntibabyumva gutyo kuko bavuga ko ari ukubangamira uburenganzira bwabo.
Itegeko rihana abaha akato abagore bari mu mihango muri Nepal ryashyizweho muri 2005, n’urukiko rw’ikirenga, ariko n’ubwo bitangiye gucika, hari bamwe bagifite imyumvire ko baramutse barekeye abagore bari mu mihango mu nzu babazanira umuvumo.
Nkuko tubikesha urubuga rwa Wikipedia, guha akato umugore uri mu mihango muri Nepal si cyo gikorwa gikandamiza abagore gusa, kuko hari n’umubare munini w’abana babakobwa bashyingirwa batarageza imyaka y’ubukure aho byibuze 40% by’abagore bo muri Nepal baba barashyingiwe mbere yo kuzuza imyaka 20.
Gushyingira abana b’abakobwa bakiri bato kandi bikorwa ku gahato kuko hari aho usanga abana barasinyiwe ko bazashyingirwa batari bugeza ku myaka icumi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego