Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Nyakinama: Hatangijwe amahugurwa y’abasirikari bakuru ba b'Umuryango w'Abibumbye

Musanze – Abasirikari bakuru 25 baturutse mu bihugu bitandatu bazajya boherezwa mu buyobozi bw’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku kubungabunga amahoro kuva kuri uyu wa 01 Ukuboza mu kigo cya Gisirikare cya Rwanda Peace Academy.

Abasirikare baje muri aya mahugurwa azarangira tariki 12 Ukuboza
Abasirikare baje muri aya mahugurwa azarangira tariki 12 Ukuboza

Intego y’aya mahugurwa ni ukuzamura ubumenyi aba basirikari bakuru mu kuzuza inshingano zabo basohoza ubutumwa bazajya batumwamo n’Umuryango w’Abibumbye nk’uko byasobanuwe na Col Jill Rutaremara umuyobozi w’iki kigo ubwo yahaga ikaze aba basirikare.
Col Ritaremara avuga nta wuzaragniza aya mahugurwa atahavanye ubumenyi buhagije yaje gushaka.
Mu izina ry’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Charles Karamba wafunguye aya mahugurwa yashimiye abagize uruhare mu gutekereza no gushyigikira ishyirwa  mu bikorwa ryayo no kuba barahisemo ko abera mu Rwanda.
Ati “Ubusanzwe abasirikari batumwa na UN kubungabunga amahoro baratozwa mu rwego rwo kubongerera ubushobozi n’ubumenyi. Aya mahugurwa rero ni ingenzi ku bayobozi b’izo ngabo kuko azabafasha kurushaho gukora akazi kabo nk’uko bikwiriye.”
Abazahugura aba basirikare, barimo n’abanyarwanda, ni abasirikare bakuru mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ahantu hatandukanye bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu kuyobora ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro.
U Rwanda ni igihugu cya gatandatu ku isi gifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro zatumwemo n’Umuryango w’Abibumbye.
Ingabo z’ibihugu zitoranywa gutanga ingabo zo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye hagendewe ku bushake, ubushobozi bw’umwuga n’imyitwarire y’ingabo z’igihugu mu butumwa zakoze mbere n’ibindi.
Brig. Gen Charles Karamba watangije aya mahugurwa
Brig. Gen Charles Karamba watangije aya mahugurwa
Bamwe mu basirikare bakuru bitabiriye aya mahugurwa
Bamwe mu basirikare bakuru bitabiriye aya mahugurwa

UMUSEKE.RW/Musanze

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego