Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Nyuma yo gusoma umugire Inama.

Nitwa Mukamukomeza Josianne,
Ndi umumama w'umwana umwe,
Niga mumwaka wa 2 KIM,
Mbere yuko nubaka,nakundanaga numusore witwa FRANK,gusa we yarumwana kurijye kuko namurushaga imyaka 2,
Gusa twarakundanaga cyane,
Gusa nkamubera umwana mubi,
Kuko ntanarimwe yari bwansabe kuryamana nawe,
Ariko gewe nkamuca inyuma nkaryamana nundi musore warufite amafranga ndetse iwacu banashakaga kunshyingira.

Ntibyatinze nkirangiza secondaire wamugabo wumukire aba anteyinda,
Mbihisha FRANK ko ntwite,turakomeza turakundana,
Nyuma yiminsi mike wamugabo ampa amafranga 90,000frw yo kuvanamo inda,
Ndagenda kumu docteur ankuriramo inda,
Ndongera mba umukobwa mwiza,
Hashize nkamezi ane FRANK arampamagara musanga muri ghetho kuko yarumunyeshuri muri kaminuza,
Aranyakira neza,
Arangije arambwira ati dukundanye imyaka igera kuri ine,
Ntanarimwe ndagusaba ko twaryamana,
Sinzi icyo untekerezaho,
Sinzi nimba ukeka ko ntari muzima,
Sinzi nimba bigushimisha cg bikubabaza
Gusa nagirango nkumenyeshe ko igituma ntajya mbigusaba aruko UBUSAMBANYI ARI ICYAHA CYANGIZA ROHO KIKANGIZA NUMUBIRI,
Kdi nawe aho bikugejeje urahabona wahereye cyera ubikora,ugera naho utwara inda ukanayivanamo bikagutera gucumura kabiri,
Wongeraho no kundyarya no kumbeshya wibwira ko ntabizi,
Nyamara burya ntukabone umuntu wese ucecetse ngo ugirengo nuko yabuze ibyo avuga ahubwo nuko igihe cyo kubivuga kiba kitaragera.

Ntiyarangije kumbwira nahise nsuka amarira menshi,
Musaba ko yambabarira nkataha,
Yarandetse ndataha,
Yampamagara nkamukupa kubera isoni,akagumya kunyita cher,ndetse akanyoherereza mesaje zimbwira ko ntakintu nakimwe cyamutera kunyanga,
Ariko jye simbyizere numvaga ari uburyarya.

Bidatinze numvaga nabonye undi musore dukundana unafite gahunda yihuta,
Afata irembo arasaba arakwa tunatera igikumwe arandongora,
Gusa nabanje noherereza message FRANK musaba imbabazi zuko namuhemukiye musaba kuzambikira ibanga ndetse nanamubwira ko ngiye kurongorwa.

Mumezi 3 yambere nabanye neza numugabo wanjye,
Hanyuma byabaye ngombwa ko itangira rya kaminuza rijyera,njya kwishuri ntihari hafi yikigo byansabye kwicumbikira nkajya ntaha muri weekend.

Ngaha rero aho urukundo rwanjye na FRANK rwagarukiye,
Ngaho kuri telefone za buri joro,
Ama messages sinakubwira,
Dore ko twese twasanze duhuje ikibazo buri wese yari yarananiwe kwibagirwa undi,gusa nubwo twasaga naho twongeye gukundana buri wese yabaga abizi ko dukundana urudashoboka kuko nari mfite umugabo.

FRANK yambwiraga ko byamunaniye kugira undi mukobwa akunda,
Nanjye nkagerageza kumugira inama zuburyo yabona indi nshuti,nkanagerageza kumuba hafi kuko byose arijye wabimuteye.

Rimwe naratashye umugabo areba mesaje zoc ntabizi,arangije ambaza umuntu FRANK uwo ariwe mubwira ko ari umuhungu twigeze gukundana
Ahita ambwira ngo bibe ubwa mbere nubwanyuma niyongera kubona mesaje ijya cyangwa ivuye kwa FRANK azahita atandukana nanjye.

Nabitekerereje FRANK anyemerera ko atazongera kuko atifuzaga kunsenyera nubwo yankundaga.

Igihe cyarageze ndabyara,
Umuhungu,
Frank ntiyansuye kugira umugabo atabibona nabi,
Gusa yansabye kumwoherereza amafoto yumwana kuri whatsapp,
Kuko jyewe nta whatsap nagiraga byabaye ngombwa ko nkoresha iyumugabo ndayamwoherereza,
Sinkamenye ko Umugabo yafashe mumutwe Nimero za FRANK!

Ngaha rero aho rwasenyukiye,
Umugabo yahise ambwira ngo yarabinsezeranije ko azahita atandukana nanjye,
Ati nubundi ndabibonye ntiwigeze unkunda na gato nuyu mwana si uwanjye ahubwo ni uwa FRANK uri no kumwoherereza amafoto yumwana ntasoni?
Yahise yigendera ubu aba muyindi nzu ye twakodeshaga i cyangugu.

None nimungire inama yicyo nakora,
Ec nakora iki ngo ngarure umugabo wanjye?
Iwacu c nibabimenya ko banyita ikirumbo nacyane cyane ko banabizi ko nari naravanyemo inda.
FRANK se we nabimenya ko ahita agarura ibyurukundo ndabyitwaramo nte ko nubwo umugabo wanjye yaba yarapfuye ntamwemera bitewe nuburyo namuhemukiye kdi akaba azi ibyanjye byoc.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego