Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Perezida wa Turikiya ari mu batemera uburinganire

Perezida wa Turikiya ari mu batemera uburinganire

Abaharanira uburenganizra bw’abagore muri Turikiya bahagurukiye kurwanya ijambo perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan yavugiye mu ruhame, avuga ko abagore badakwiye kungana n’abagabo. Kuri Erdogan ngo abona ko akamaro ka mbere k’umugore ari kuba umubyeyi.
Perezida wa Turkiya yagize ati” Ntago bishoboka ko umugabo n’umugore bashyirwa ku kigero kimwe , byaba ari uguhakana kamere kuko baremwe mu buryo butandukanye. Kamere zabo ziratandukanye..” ibi akaba yarabivugiye mu nama yabaye ku cyumweru yavugaga ku butabera n’abagore.
Erdogan yakomeje avuga ko abafeminists badasobanukirwa ukuntu abo mu idina ya Islam bo baha agaciro abagore aho yavuze ko baha umugore akaciro ka mbere ko kuba umubyeyi.
Abaharanira uburenganzira bw’abagore muri Turikiya bavuga ko nubwo muri icyo gihugu hari amategeko akakaye ahana abahohotera abagore n’abakobwa, nta na rimwe ajya yubahirizwa haba muri sosiyete ndetse no mu nkiko.
Si ubwa mbere prezida wa Turikiya avuze nabi abagore kuko no muri 2012 ubwo yari ministri w’intebe yararwanyaga kubyara ubazwe avuga ko ari igikorwa kirwanya uko umuntu agomga kuvuka mu buryo karemano. Erdogan akaba yaravuze ko kandi umugore agomba kubyara abana batatu gusa.
Perezida wa Turikiya si we muyobozi wa Turikiya wenyine ubona ko abagore badakwiye kuringanira n’abagabo kuko na Bulent Arinc, wahoze yungirije minisitiri w’intebe yigeze gutangaza ko abagore batagomba guseka cyane mu ruhame ndetse ko babujijwe gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga basetse cyane.
Muri raporo yakozwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu muri Nzeli batangaje ko muri Turikiya abagore bahohoterwa ku buryo bukabije n’abagabo babo, abo mu miryango yabo n’ababahoze ari abagabo babo, ariko ugasanga guverinoma itubahiriza amategeko yo muri 2012 yashyiriweho kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.
Muri 2013 guverinoma ya Erdogan yashyizwe ku mwanya wa 120 mu bihugu 136, ku rutonde rukorwa na Word Economic Forum buri mwaka aho baba berekana uko ibihugu bikurikirana mu guteza imbere umugore.
Sources : BBC na washingtonpost
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego