Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Pierre Buyoya yunze mu rya Mushikiwabo MU KUNENGA Francois Hollande

Pierre Buyoya yunze mu rya Mushikiwabo

Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi (Ifoto/Interineti)

Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi, uherutse gutsindwa amatora yo kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, nawe yanenze bikomeye imyitwarire ya François Hollande i Dakar.

Nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo anenze bikomeye ijambo rya Perezida w’u Bufaransa yavugiye i Dakar, Buyoya nawe yatangaje ko amagambo yakoreshejwe atari akwiye na busa.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Buyoya yagize ati "Ku birebana n’ibyari bigamijwe ntacyo nanengaho, ariko uko imbwirwaruhame ye yari iteguye byarantunguye. Uko yavugaga n’ibyo twari turimo ntibyari bijyanye na busa. Wagiraga ngo imbwirwaruhame ye yari igenewe imitekerereze imwe mu gihugu cye, itagenewe abakuru b’ibihugu bya Afurika.”

Akomeza agira ati "Kimwe nk’abandi, nanjye natunguwe n’uburyo yitwaye. Nanatunguwe n’ukuntu yasobanuye ibyabaye muri Burkina Faso. Ntawe ushidikanya ko biriya byabaye kubera ibitaragenze neza, ariko tugomba kwirinda kubyegeka kuri Afurika yose muri rusange. Kuvuga ko abazahindura Itegeko Nshinga bose nta mwanya bafite mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, ni ukurengera. Buri gice gifite umwihariko.”

Buyoya yari mu bakandida batanu bahataniraga umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, wegukanwe n’Umunyakanadakazi Michaëlle Jean wamamajwe cyane na Perezida Hollande.

Nubwo Pierre Buyoya afatwa nk’umwe mu Bayobozi bagiye ku butegetsi bahiritse abari babufite, yari ashyigikiwe n’Abakuru b’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati usibye Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso wari wizeye ko umukandida we Henri Lopes atsinda aya matora, bikaba iby’ubusa.

Si Buyoya na Mushikiwabo gusa banenze imyitwarire ya Perezida Hollande i Dakar, kuko hari n’abandi Bayobozi batandukanye ba Afurika bamunenze nubwo batagiye mu itangazamakuru cyane.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego