Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Salade y’ishu itukura

Salade y’ishu itukura Dukunze kubona amashu afite ibara ry’umutuku ku isoko ndetse no mu ma supermaket ya hano i kigali. Ishu igira vitamine c rero ni nziza ku buzima ikindi ni uko ibara ryayo ry’umutuku rigaragara neza ku meza.
Igikoresho cya ngombwa mu gutegura iyi shu ni icyuma kinini kandi gityaye cyo kuyikatamo uduce duto.
Uko bakata ishu
Mu gutangira yikatemo kabiri ihagaze. Fata ibice bibiri ubishyire aho uyikatira aho wakatiye uherekeje hasi yifate ukomeje hanyuma utangire uyikate. Katamo uduce duto dushoboka (1mm cyangwa 2)komeza ukate nugera ku giti urekere ushobora kukijugunya.
Umaze gukata ishu, yishyire mu gisorori kinini cyo kuvangiramo wongeremo :
-  Igitunguru 1 gitukura gikase mu tuziga duto
-  Pomme 1 y’imbuto ikasemo uduce duto twa mpande enye
-  Akayiko gato k’isukari
-  Utuyiko 2 twa vinaigre ya vino y’umutuku cyangwa vinaigre balsamico
-  Ibiyiko 5 by’amavuta ya soya cyangwa tournesol
-  Umunyu n’agasenda uko ubishaka
-  Bivange neza hanyuma ubisuke mu gisoro cyagenewe salade(saladier) utegure.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego