Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tarte (pie) irimo saumon

Tarte (pie) irimo saumon

Tarte cyangwa Pie ni ubwoko bw’ibiryo bukoze mu ifarini, ntibukunzwe gutekwa mu Rwanda ariko ibisabwa byose biraboneka ku masoko y’inaha. Ubu ni bumwe mu buryo bwinshi bwa za tarte/pie.
Ibikoresho :
- Ifarini garama 65( ibiyiko 3 binini)
- Umusemburo ½ cy’akayiko gato ( baking powder)
- Umunyu na poivre
- Igitunguru cy’umweru 1 na poireau 1
- Fromage yo mu bwoko bwa mi- chevre de karongi
- Amagi 4
- Amata ml 250
- Amavuta y’inka g 25
- ifi za Saumon zo mu gukebe garama 220 (ni ubwoko bw’amafi, ushobora kuzibona mu maguriro yo mu mujyi wa Kigali nka Frulep, Sawa Citi, SMC n’ahandi) ushobora kuzisimbuza andi mafi yitwa Thon aba mu dukebe nazo ziboneka byoroshye mu ma supermarket y’i kigali
Uko bikorwa :
- Fata isorori nini ushyiremo ifarini, umusemburo, umunyu na poivre
- Iyo farini yivange n’igitunguru na fromage zirapye
- Mu yindi sorori koroga amagi uyavanze n’amata n’amavuta y’inka yashongeshejwe
- Byose bikusanyirize mu kintu kimwe
- Ongeramo saumon
- Bishyire mu gikoresho wateguye ubishyire mu ifuru ifite ubushyuhe bwa degre160 -bimaremo iminota iri hagati ya 25 na 30
- reba ko byahwanye neza.
- Ushobora kubifungura bigishyushye cyangwa byamaze guhora, ukabitegura nka snack.
Byatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka.
Tel : 0785296033, email : info@madamemarie.nl
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego