Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tofu:Inyama zo muri soya

Tofu:Inyama zo muri soya Tofu ni inyama zikoze muri soya zikaba zitekwa mu buryo butandukanye nkuko inyama zisanzwe zitekwamo ndetse zikaba zikorwamo na brochettes. Nirere Jeanne umudamu utunganya tofu agiye kutubwira uko zitekorwa n’uburyo bumwe wazitekamo.
Uko zikorwa
Tunganya soya yumye neza kg 1,
Yishyire mu mazi ayirengeye mu mazi amasaha 8 cyangwa ukoreshe amazi y’akazuyazi mu masaha 2
Nyuma soya urayisya mu mashini yabugenewe ukoresheje litiro 7 z’amazi
Urwo ruvange urushyira ku ziko ugakoroga ngo bidashirira
Iyo bimaze kubira urabiminina ibikatsi bikajya ukwabyo
Ayo mata aba yavuye muri soya shyiramo vinaigre cyangwa se chlorure de magnesium igatuma amazi ajya agatandukana na soya.
Ayo mazi urayadaha mu nsi hagasigaramo soya.
Iyo soya ifashe yasigaye hasi uyishyira mu iforuma kugirango ibihe ishusho ndetse ubone nuko uyibika
Uburyo bumwe watekamo tofu
Ibikoresho
poivrron 1
sereli utubabi 4
inyanya 3
sauce tomate 1
tungurusumu udupiece 3
tofu zikasemo uduce duto kg 1
uko bitegurwa
Gushyira tofu mu mavuta yahiye
Iyo zimaze guhindura irangi uzikuramo
Tunganya ibirungo byose ubikarange
Sukamo tufu ubivange kugeza nazo zifashe irangi ry’ibirungo
Ku muntu ushaka ko hazamo agasosi yasukamo amazi make ashyushye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego