Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubu mfite ingabo kandi nemerewe kwitwa Jenerali - Minisitiri Nsengimana

Ubu mfite ingabo kandi nemerewe kwitwa Jenerali - Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert (Ifoto/Mpirwa . E)

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, arashimangira ko urubyiruko rw’u Rwanda rumaze kuba nk’ingabo zihora ziteguye.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ku nshuro ya gatatu Inkera y’Imihigo y’umwaka wa 2014.

Inkera y’imihigo ni urubuga urubyiruko ruhuriramo mu kureba intambwe imaze guterwa ndetse no guhana ibitekerezo mu kureba aho igihugu kigana.

Minisitiri Nsengimana yashimye cyane intambwe urubyiruko rw’u Rwanda rugenda rutera ndetse anagaruka ku ruhare rwarwo mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta ndetse n’umurava rurushaho kugaragaza, arugereranya n’ingabo yahawe inshingano zo kuyobora.

Yagize ati "Kera ngihabwa inshingano zo kuyobora urubyiruko, bitewe n’uko ari urugamba, nagombaga kwibona nka Jenerali. Nareba inyuma kugeza ku musirikare wo hasi .... Wakohereza ubutumwa ntubone igisubizo. Ariko ubu iyo nkanze rimwe kuri WhatsApp mpita mbona ubutumwa ibihumbi bitanu bugarutse buva mu Ntore.”

Yakomeje ati "Ubu noneho nabwira Umugaba mukuru w’ingabo akanshyiriraho za nyenyeri. Ubu nshobora kuvuga nemye ko mfite ingabo kandi nemerewe kwitwa Jenerali. Ni ko bimeze! Ubu no muri mwe harimo Abajenerali, Abakoloneli, ba Major n’abandi.”

Minisitiri Nsengimana yibukije urubyiruko ko ari bo mbaraga z’igihugu bityo asaba Abanyarwanda bose ko babyumva, abanyamahanga cyane cyane yibutsa umwanzi ko agomba kubyumva kurushaho kuko ngo ntaho yamenera urubyiruko rw’u Rwanda rufite intego yo kudasubiza igihugu inyuma.

Mu nsanganyamatsiko igira iti "Twahisemo kuba umusingi w’iterambere”, urubyiruko rusanga 2000 rwo mu Rwanda hose ruteraniye i Kigali mu Nkera y’Imihigo izamara iminsi itatu aho izasorezwa rimwe n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano tariki 19 Ukuboza 2014.

Ku nshuro ya mbere kandi iyi Nkera y’Imihigo yitabiriwe n’urubyiruko rw’u Burundi rwaje kwiga aho bagenzi barwo bo mu Rwanda bageze dore ko muri iyi minsi itatu irimo n’imurikabikorwa by’urubyiruko rusaga 90 rukora imirimo itandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego